Uburezi

Abaturage barasaba ko amafoto ari ku irangamuntu yajya ahindurwa

Abatuye mu bice bitandukanye by’igihugu, bavuga ko bifuza ko amafoto ari ku ndangamuntu akwiye kujya ahindurwa  mu myaka runaka, kuko usanga hari abafite indangamuntu zitandukanye ni uko basa bitewe n’imyaka iba ishize, ku buryo hari na serivisi bashobora kubura.

Ku myaka 16 y’amavuko mu mategeko y’u  Rwanda umuntu agomba gufata indangamuntu, bamwe mu baturage bavuga ko hari ubwo bafotorwa nyuma y’igihe bagahinduka ku buryo baba batagaragara nka ba nyirazo, ku buryo hari na serivisi bashobora kutabona bagasaba ko bajya bemererwa ko ayo mafoto ahindurwa mu gihe runaka.

Bati “umuntu aba yarifotoje akiri umwana, uko umuntu agenda akura rero agenda ahinduka ku buryo hari n’aho ugera bakakubwira ko atari wowe, ikifuzo ni uko bashyiraho imyaka runaka umuntu yajya agera agahinduza ifoto ye mu gihe yaba yamaze gukura”.

Umugwaneza Annet, umukozi ushinzwe itumanaho mu kigo gishinzwe indangamuntu NIDA, avuga ko serivisi yo guhindura ifoto iri ku ndangamuntu itangwa ariko si kuri buri wese, ndetse binaterwa n’impamvu umuntu ku giti cye yatanze kugira ngo ahabwe ubwo burenganzira.

Cyakora n’ubwo guhinduza ifoto ku ndangamuntu bikorwa, NIDA ivuga ko hari impinduka zibaho zirimo nko kuba imibare itatu ya nyuma iri ku ndangamuntu usanganwe ihinduka, gusa ngo iyo mibare nta zindi ngaruka ikwiye guteza, kuko imibare ibanza ku ndangamuntu ari yo iba ikwiye guhabwa agaciro.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Indangamuntu mu Rwanda, kivuga ko serivisi yo guhindura amafoto ari ku ndangamuntu bayitanga ariko atari kuri bose.

Eric Habimana

 

 

 

 

To Top