Umuco

Abaturage bagiye guhitamo icyerekezo cy’iterambere ryabo

Millecollinesinfos.com

Mu Rwanda hatangijwe igikorwa cyo gukusanya amakuru hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kumenya icyo abaturage batekereza n’icyo bifuza ku iterambere bifuza, ikindi basobanurirwa ibijyanye n’ibyiciro by’ubudehe.

Ibyiciro by’Ubudehe byahindutse biva ku cyiciro cya 1,2,3 n’icya 4, aho ubu byabaye 5 kandi bibarwa hakoreshwa inyuguti A,B,C,D na E.

Abakize cyane bari mu kiciro cya A. Ni ababasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atandatu (Frw 600,000) haba ku mushahara bahembwa, umutungo winjira uva mu bindi bikorwa, umuntu ufite ubutaka mu Mujyi bungana na Ha 1 no kuzamura cyangwa afite ubutaka mu cyaro bungana na Ha 10 no kuzamura, cyangwa akaba abasha kwinjiza ariya mafaranga mu bikorwa by’ubworozi.

Ikiciro B kirimo abinjiza kuva ku Frw 65,000 kugera ku Frw 600,000 muri bwa buryo twavuze haruguru. Gusa bibazwe mu butaka, umuntu agomba kuba afite Ha 1 kugera kuri Ha 10 mu cyaro cyangwa afite Metero kare 300-kugera kuri Ha 1 mu Mugi.

Ikiciro C ukirimo agomba kuba yinjiza hagati ya Frw 45,000 na Frw 65,000 byabarwa mu butaka akaba afite ½ cya Ha 1 kugeza kuri Ha 1 mu cyaro cyangwa akaba afite Metero kare 100 kugeza kuri Metero kare 300 mu Mujyi.

Ikiciro D kirimo uwinjiza Frw 45 000 no gusubiza hasi ku mwezi. Byabarwa mu butaka akaba afite ubuso buri munsi ya ½ cya Ha 1 mu cyaro n’ubuso buri munsi ya metero kare 100 mu Mugi.

Ikiciro E ni cyo kirimo abafashwa:

Abasobanuye ibyo byiciro by’Ubudehe bishya bavuga ko ari ikiciro kihariye kirimo ingo z’abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

Muri iki kiciro harimo umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango

Harimo umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.

Urugo ruyobowe n’umwana uri munsi y’imyaka 18 kandi akaba adafite ikindi akuraho ibitunga abagize umuryango.

Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye cyangwa undi uba muri urwo rugo afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.

Urugo ruyobowe n’umuntu ukiri mu ishuri kandi urwo rugo rukaba nta bandi barurimo bashoboye gukora nta n’ikindi kintu rukuraho ikirutunga.

Guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda bazaba bari mu byiciro bishya by’ubudehe bisimbura ibyagenderwagaho kuva mu 2016/2017; mu byavuguruwemo harimo ko umunyeshuri uzajya ahabwa ‘buruse’ ari uwagize amanota meza aho gushingira ku cyiciro cy’ubudehe abarizwamo.

Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ku mugaragaro ibyiciro bishya by’ubudehe, bizatangira gukurikizwa umwaka utaha. Yavuze ko ibyiciro bitongeye gushyirwa mu mibare nk’uko byari bisanzwe, ahubwo byashyizwe mu buryo bw’inyuguti ni ukuvuga, A, B, C, D na E.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Wimana & Murambi, Akagari ka Giheke mu Murenge wa Giheke. Umukusanyamakuru arasobanura imiterere n’ibiranga ibyiciro Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza.

Niyonzima Fulgence yatanze ikiganiro kuri gahunda y’ibyiciro by’ubudehe bishya mu rwego rwo gusobanurira abaturage uburyo bizaba biteye Dr. Nsabimana Ernest Umuyobozi wungirije w’ Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Nyanza mu gikorwa cyo kwakira ibitekerezo byabo bizashyirwa mu igenamigambi n’imihigo by’Akarere by’umwaka wa 2021/2022.

Igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizitabwaho mu igenamigambi ry’Akarere ry’umwaka wa 2021-2022, no kubamenyesha ibyashyizwe mu igenamigambi ry’umwaka wa 2020-2021.

Ku rwego rw’akarere, iki gikorwa kirimo kubera mu Murenge wa Mukarange, yabanje kubibutsa ibitekerezo batanze umwaka ushize kugira ngo barebe ibyakozwe n’ibitarashyizwe mu bikorwa barebe niba bigikenewe, kugira ngo babihereho mbere yo gutanga ibindi bishya

 

https://twitter.com/i/status/1334547457666060303

 

To Top