Umuco

Abarokotse Jenoside 1994 barasaba ko inzu yahoze ari iya koperative yahindurwa iyo amateka

Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu cyahoze ari komine ya Rutare mu Karere ka Rwamiko, kuri ubu ni mu Murenge wa Rutare, barasaba ko inzu yahoze ari iya koperative y’abagore ibarizwa imbere mu rwibutso, yabyazwa umusaruro mu gufasha abantu batandukanye gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe i Rutare.

Ku wa 10 Mata ni wo munsi wahariwe kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zishwe 1994 zishyinguye mu rwibutso rwa Rutare, bitewe ni uko Abatutsi bo muri aka gace ari bwo bishwe. Iyo komini ya Rutare ni hamwe mu hantu hafite amateka yihariye ya Jenoside, bitewe n’interahamwe zahakomokaga ndetse hakiyongeraho n’interahamwe ruharwa Gatete wayoboraga Murambi wari umuturanyi wa Rutare.

Seneteri Bizimana Jean Baptiste umwe mu barokokeye aho i Rutare, avuga ko interahamwe zicaga abatutsi nabi ndetse n’ukuntu we ubwe bamufashe bakamukuramo imyenda yose, bakamugendesha ibirometero birenge  2 bamwambitse ubusa.

Senateri Bizimana avuga ko nubwo Leta ntako itagize ngo ibafashe kubona urwibutso bashyinguramo ababo, kuri ubu bababazwa no kubona hari inzu iri mu gipangu cy’urwibutso ariko ikaba idakoreshwa ngo igire icyo ifasha, Senateri avuga  ko  yakorwa neza ikabika amateka ya Rutare mu rwego rwo kwirinda ko amateka ahora asubirwamo n’abayabonye yazazima.

Kuri icyo kifuzo Ndayambaje Felix Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yashimiye uburyo abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri ako gace ka Rutare bataheranwe n’agahinda.

Ku kijyanye n’ikifuzo cy’Abacitse ku Icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cyo guhabwa inzu izajya isobanurirwamo amateka y’abasuye urwibutso rwa Rutare, Mayor Ndayambaje yavuze ko n’ubundi biri muri gahunda yo kubungabunga inzibutso muri ako karere n’urwo rwa Rutare rurimo.

Urwo rwibutso rwa Rutare rushyinguwemo  n’abakomokaga mu kitwaga Akarere ka Rwamiko bose bakaba bagera kuri 268, hakomeje gushakishwa indi mibiri itaraboneka nayo ishyingurwe.

 

Eric Habimana

 

To Top