Uburezi

Abarimu bashya bahawe imyanya bugarijwe n’ibibazo by’uruhuri

Eric Habimana

Hari bamwe mu barezi bashyizwe mu myanya mu mpera z’umwaka ushize wa 2020, bibaza impamvu batarahembwa, none amezi agiye kuba 2 nta makuru y’uko bazahembwa bafite. Bavuga ko bari bizeye gutangira guhembwa mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize ariko ubwo abandi bahembwaga bo barategereje baraheba.

Kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize kugeza ubu, Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo gishinzwe guteza imbere uburezi REB, yatangiye igikorwa cyo gushaka abarimu bashya. Gusa bimwe mu bibazo biri kugaragara muri uko gushyira mu myanya abarimu, harimo ikibazo cy’abarimu binjijwe mu kazi mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize, ariko bakaba batazi impamvu batari kubona umushahara wabo w’uko kwezi.

Bamwe bavuga ko uko kudahembwa byatangiye kubagiraho ingaruka zirimo kubona ibyo kurya bigoranye no kugera ku kazi bibagoye, dore ko bamwe bakorera ku bigo bibasaba kwiyambaza ibinyabiziga.

Bati“ Tujya gutangira akazi twiyumvishaga ko tuzatangira kubona umushahara mu kwezi kwa 12 umwaka washize, ariko abo twasanze mu kazi bo barahembwe twebwe tubona nta mushahara duhawe, twibaza impamvu twe tudahembwa kandi dukora bikatuyobera, birimo kutugiraho ingaruka yaba mu kazi ndetse no mu ngo zacu kuko turakennye, twifuzaga ko mwatubariza ababishinzwe”.

Mulinda Samuel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko imishahara y’abarimu bashya iri gutegurwa bafatanyije n’uturere na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ku buryo bizajya kugera tariki 25 z’uku kwezi yarabonetse.

Uretse ikibazo cy’abarimu batarahembwa, hari n’abari mu batangiye mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, batarabona 10% by’umushahara bagombaga kubona.

 

 

To Top