Ubukungu

Abanyamuryango ba Sacco barasaba ikoranabuhanga rijyanye n’igihe

Eric Habimana

Bamwe mu bakozi ba za Koperative yo Kuzigama no Kugurizanya zizwi nka Sacco ndetse n’abakiliya bazo baravuga ko kuba zigikoresha uburyo gakondo bituma zitanga serivisi mbi bagasaba ko zashyirwamo ikoranabuhanga rinoza kandi rikihutisha serivisi.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA,  bwo burabahumuriza buvuga ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka dore ko Sacco za mbere zamaze kugezwamo ikoranabuhanga.

Bamwe mu babitsa bakanabikuza amafaranga yabo muri SACCO zo mu mirenge ya Ngamba na Rukoma mu Karere ka Kamonyi. Barijujutira imbogamizi bahura na zo mu guhabwa serivisi n’ibi bigo by’imari biturutse ku kuba nta koranabuhanga bigira.

Bati” nk’ubu iyo ugiye kubitsa cyangwa kubikuza kuri Sscco bigusaba kuzuza amakarine, n’udutabo,ni ibintu bya kera bitakigezweho muri iki gihe turimo, kuko habaye hari ikoranabuhanga byakwihuta, bidusaba gutonda umurongo kubera gutinda buzuza ayo makayi, nk’iyo muri VUP twahembwe kugira ngo uyabone uba uhasiragiye kenshi, ibyiza badushakira irindi koranabuhanga ryazajya ridufasha”.

Ibi kandi biranashimangirwa na NIYONSABA Solange hamwe na BAKINAHE J.Pierre, abacungamutungo ba SACCO IMPARABUKENE NA SACCO URUYANGE zo mu mirenge ya Rukoma na Ngamba mu Karere ka Kamonyi basaba ko iki kibazo cy’ikoranabuhanga cyashakirwa umuti, kuko gituma badatanga serivisi uko bikwiye.

Prof. HARERIMANA J.Bosco, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, RCA, ari na cyo kigenzura imikorere ya za SACCO, na we yemera ko koko uburyo bwo gutanga serivisi bandika ku bipande butakigezweho, kandi ko budindiza serivisi, Gusa arahumuriza aba baturage n’abakozi ba za Sacco zitaragezwamo ikoranabuhanga, akavuga ko batangiye gukwirakwiza ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubitsa no kubikuza amafaranga kandi akaba yizera ko umwaka 2021, uzajya kurangira ryarageze muri Sacco zose.

Inama ya gatandatu y’umushyikirano yabaye mu mwaka wa 2007 ni yo yemerejwemo umwanzuro wo gushyiraho imirenge SACCO, aho kuri ubu habarurwa Sacco z’imirenge zigera kuri 416. Magingo aya Sacco ebyiri zonyine muri zo, na bwo zo mu Mujyi wa Kigali, ni zo zamaze guhabwa ikoranabuhanga rifasha mu mirimo yo kubika no kubikuriza amafaranga izindi zose zikaba zikifashisha ikaramu n’ibipande.

 

 

 

 

To Top