Amakuru

Abanyamuryango ba BPR Atlas Mara barinubira kuba badahabwa amafaranga y’imigabane bafitemo

Bamwe mu bahoze ari abanyamuryango ba Banki y’Abaturage baribaza amaherezo y’imigabane bari bafite muri iyi banki mu gihe yari itaragurishwa kuko ngo kugeza ubu nta bwasisi (dividende) bari bahabwa.

Banki Nkuru y’u Rwanda yo isobanura ko usibye imicungire mibi y’ibigo by’imari, ubundi ngo umunyamuryango wese yagakwiye guhabwa ibyo yemererwa n’amategeko.

Ni abaturage bagaragaza impungenge ku mafaranga y’imigabane bafite muri Banki y’abaturage, ubu yaguzwe na Sosiyete Atlas Mara kuva mu mwaka wa 2016.

Kuva mu mwaka wa 1975, iyi banki yabarwaga nka koperative yo kubitsa no kugurizanya, ariko ihinduka banki y’ubucuruzi mu 2004.

Hari bamwe mu bari basanzwe bayibitsamo bagiye bacibwa amafaranga y’umugabane, bisobanuye ko bahise bahinduka abanyamigabane.

Mu gihe abandi banyamigabane bahabwa amafaranga y’ubwasisi buri mwaka azwi nka dividende, ababitsa muri iyi banki bavuga ko ayo mafaranga ntayo babona.

Habakurama Venuste utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko afite imigabane muri iyi banki, ariko akibaza impamvu adahawa amafaranga yayo bikamuyobera.

Ati “Mbere hari igihe wabonaga ko kuri konti hajeho inyungu, ariko hashize igihe kinini bagenda bakura amafaranga kuri konti wenda ya serivisi bakora ariko kuvuga ko umuntu abona amafranga yo ntayo. Bishobora kuba bikorwa ntabizi cyangwa bidakorwa, ibyo bintu byagombye kuba bigaragara muri historique.”

Hari bamwe mu baturage batakiri abanyamuryango ba BPR Atals Mara ariko bafitemo imigabane.

Abakiri abanyamuryango na bo bashimangira ko nta makuru ahagije ku bijyanye n’imigabane yabo cyangwa ibirebana n’ubwasisi butangwa n’ikigo nk’iki gikora ubucuruzi bubyara inyungu.

Hazabintwari Yuvenali utuye mu Karere ka Huye yagize ati “Ikibazo ni uko tutazi uburyo iyo migabane ishobora kuboneka kuko ntitukibitsamo. Hari igihe cyageze basohora imigabane ya buri muntu ariko ariko dutegereza ko bashobora kuyiduha turaheba, mwatuvuganira iyo migabane yacu bakayidusubiza.”

Hodali Francois na we utuye mu Karere ka Huye na we yagize ati “Umukecuru wanjye yari afitemo imigabane 190, batubwira ko bazaduha amafaranga turategereza turaheba kugeza na n’iyi saha. Nta handi twigeze tubaza cyeretse kuri banki yacu ya Maraba, baratwandika ariko kugeza kuri iyi saha ntacyo baratubwira. Batubwiye imigabane ariko ntibatubwira amafranga.”

Ababitsa muri Banki y’Abaturage bagiye basabwa kugana amashami yayo ngo bagire amakuru batanga arebana na konti zabo ndetse n’imigabane bayifitemo. Kugeza ubu abakabakaba ibihumbi 600 ni bo bagaragaje ayo makuru.

Twashatse kumenya umubare w’amafranga bazahabwa ndetse n’uko banki ihagaze, maze ubuyobozi bukuru bwayo buhitamo kuduha ubutumwa bugufi bugira buti ” Twebwe turi kimwe mu bigo biri ku rutonde rw’ibigo bifite abanyamigabane, muri iki gihe turahuze cyane,  ntacyo twabasha kuvuga kugeza igihe duzashyirira ahagaragara ibipimo by’imikorere yacu, ntibizarenza ukwezi kwa gatatu; ni ko amategeko ajyanye n’abanyamigabane tugenderaho adusaba.”

Abasesengura ibirebana n’ubukungu bagaragaza ko ibigo bikora ubucuruzi bikwiye guha abanyamuryango babyo ibyo bagenewe kuko ngo na byo biba byungutse kabone n’iyo umunyamigabane yaba afitemo amafAranga make nk’uko bisobanurwa na Kwizera Seth.

Kwizera Seth, Umuyobozi w’huriro ry’abashakashatsi mu bijyanye n’ubukungu (EPRN) ati “Banki zunguka buri mwaka, nta raporo ndumva bavuga ko banki yahombye, muri make banki zirunguka kandi iyo zungutse kuko iba ifite board ihagarariye abanyamigabane bose n’abaturage bareba iyo migabane bakagabanya inyungu bitewe na buri wese imigabane afitemo. Niba abantu baragize inyungu z’amamiriyari birumvikana ko inyungu y’uwashyizemo make iba ntoya ariko iba ihari.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibigo by’imari bito n’ibiciriritse muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Kavugizo Shyamba Kevin avuga ko abanyamigabane bafite uburenganzira bwo guhabwa ubwasisi bugenwa buri mwaka cyane cyane ku bigo bikora ubucuruzi. Gusa ngo ikigo kitabikora byaba ari imiyoborere mibi.

Ati “Iyo ukora uhomba ya mari bwite igenda imungwa n’ibihombo kugeza igihe ishobora kumanuka ikagera no munsi ya zeru. Igihe wahombye ntabwo wagabana n’abanyamuryango icyo twita dividende, ubwo ntiwayibona. Dushishikariza ibigo gukora byunguka, gutanga inguzanyo zizwe neza kugira ngo ikigo cyunguke.”

Banki y’Abaturage imaze imyaka hafi 5 iguzwe n’abashoramari ba  Altas Mara.

Mu minsi ishize havugwaga ko ikigo gikomeye cy’ubucuruzi cyo muri Kenya, Equity Group kigiye kugirana amasezerano na BPR Atlas Mara yo kugura imigabane y’amabanki yayo yo mu bihugu bine bya Afurika harimo n’u Rwanda. Gusa mu mpera z’umwaka ushize hatangajwe ko ibiganiro byabaye bihagaze ariko bishobora kongera kubaho mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020.

To Top