Abantu barenga ibihumbi 7 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo abafatiwe mu tubari n’abandi bafashwe basengera mu ishyamba, ibyo bikaba byabaye mu intangiro z’umwaka wa 2022.
Aba bantu barimo 102 bafashwe bari kunywa inzoga mu kabari kazwi ku izina rya Bauhaus gaherereye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyamirambo.
Nanone kandi mu ijoro ryo ku wa gatandatu ahagana saa munani mu Karere ka Huye, Umurenge wa Simbi, Akagari ka Gisakura, Polisi yafatiye abantu 62 mu ishyamba barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Abafatiwe mu kabari ka Bauhaus uko ari 102 bemeye amakosa bakoze ndetse bayasabira imbabazi. Kalisa Erneste uzwi nka Samusure, Makuta n’andi mazina. ni umukinnyi uzwi cyane muri sinema Nyarwanda, ubwo berekwaga itangazamakuru mu gitondo cyo ku wa gatandatu yasabye imbabazi abaturarwanda kuba yarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 kandi azi neza abantu kimaze guhitana n’abo cyarembeje.
Yagize ati “Twagiye ahantu kwifata neza bisanzwe imvura irahadusanga tugumamo tunywa inzoga kugeza ubwo Polisi ihadufatiye. Ubunani bwansanze mu kabari none mburangirije muri sitade, byangwiririye ni na yo mpamvu nsaba abaturarwanda imbabazi kandi mbagira inama yo kurushaho gukurikiriza amabwiriza, kuko icyorezo cya Covid-19 kirahari kandi kirica.”
Uwizeye Shadia ashinzwe gucunga akabari ka Bauhaus, yemeye amakosa bakoze yo gufungirana abantu mu kabari kandi babizi neza ko saa mbiri utubari tugomba kuba dufunze.
Yagize ati “Twakoze amakosa yo gufungirana abantu mu kabari twarengeje amasaha, twabitewe no kwishimira ubunani. Twasabye ubuyobozi imbabazi, niturangiza ibihano tuzahabwa ntabwo tuzasubira muri aya makosa kandi turakangurira n’abandi kubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.”
Uwera Claudine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo yavuze ko ku wa 31 Ukuboza hakozwe ubugenzuzi kugira harebwe ko utubari twubahirije amasaha yo gufunga ariko baje kugera ku kabari ka Bauhaus basanga karafunze n’ingufuri nyamara imbere harimo abantu.
Yagize ati “Twageze kuri aka kabari dusanga hariho ingufuri ifungiye inyuma ndetse n’amatara ajimije, nahamagaye nyiri akabari turivuganira avuga ko ari iwe mu rugo. Bigeze ku isaha ya saa sita n’igice muri ka kabari hatangiye kumvikana urusaku nibwo twamenye ko harimo abantu.”
Uwera akomeze agaragaza ko usibye kuba nyiri akabari yarengeje amasaha yagenwe yanakoze andi makosa atandukanye.
Ati “Bakoze amakosa menshi, mu byangombwa duha ba nyiri utubari tubabwira ko batagomba kurenza abantu 50, kandi saa mbiri bakaba bafunze akabari. Twanabahaye ibwiriza y’uko bagomba kujya bandika abantu baje muri ako kabari ariko twasanze batigeze bandika bariya bantu. Tugiye kubahana dukurikije amabwiriza y’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko n’ubwo bariya bantu ndetse n’abandi hirya no hino mu gihugu bafashwe, Polisi yari yababuriye mbere. Yavuze ko bagiye bafatwa biturutse ku mikoranire n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Yagize ati “Aba bantu bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 nyamara twari twabivuze mbere mu kiganiro ko hari abantu bari buhitemo nabi, bakarenga ku mabwiriza Polisi ikabafata bagahanwa. Si aba gusa kuko mu gihugu hose hari abantu barenga 500 bafatiwe mu tubari barenze ku masha yo kuba bari mu tubari.”
CP Kabera yanatanze ishusho y’amasaha 24 y’uko abantu bagiye barenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19, aho abarenga ibihumbi birindwi mu gihugu hose bafatiwe mu makosa atandukanye ijyanye no kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19.