Ibidukikije

Abantu 3 barokotse impanuka y’ikamyo mu nzu barimo

Basanda Ns Oswald

Habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo mu Mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ku bwo amahirwe abantu 3 bari muri iyo nzu yagonzwe nta n’umwe yahitanye, kuri ubu bose ni bazima, usibye umuntu umwe wakomeretse ikiganza.

 

Abantu batatu bari mu nzu barokotse impanuka y’ikamyo yabasanze mu inzu

Nizigiye Jean Damascène umwe mu bari mu nzu mu gihe imodoka ikamyo yinjiranye, ubwo impanuka yabaga, yavuze ko bari mu nzu yo kogosheramo (salon de coiffure) bumva imodoka irabinjiranye, ngo bahise bahungira mu bindi byumba, ku bwo amahirwe umwe muri abo 3 ngo ni we wakomeretse ku kiganza gusa.

Yagize ati ‘‘imodoka yazamukaga, bitewe n’imvura igize igihe igwa, iranyerera hanyuma ihita itwinjirana, twahise duhungira mu kindi cyumba, umwe muri twe ni we wakomeretse ikiganza n’inzu yangiritse, n’ibikoresho dukoresha mu kogosha muri ‘‘salon de coiffure’’.

Uwo nyiri nzu yavuze ko hangiritse ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 70, yavuze ko bitewe n’mvura imaze igihe igwa, iyo kamyo yanyereye ntabwo ari uburangare bwa shoferi, yavuze kandi ko uwo mushoferi yarimo azamuka ariko bumva nk’inkuba iyo kamyo irakubise, ngo bahise bahunga ku bwo amahirwe ntawitabye imana.

Muri iki gihe cy’imvura impanuka ziba ari nyinshi

Kuri ubu, imvura imaze iminsi irimo kugwa, abantu bakomeje kugira ibibazo bitandukanye aho amazu amwe arimo gusenyuka, abandi bagahitanwa n’imvura, imodoka na zo zimwe zikagira ibibazo by’impanuka, hagomba gufatwa ingamba muri ibi bihe by’imvura mu mezi 3 ari imbere agiye kurangwamo imvura zidasanzwe.

Hagomba gufatwa ingamba mu gukumira impanuka muri ibi bihe by’imvura

To Top