Ababyeyi barasabwa guha abana umwanya wo gusubira mu masomo muri iki kiruhuko batangiye bitunguranye kubera icyorezo cya Coranavirus, bakanasabwa kubaba hafi babarinda kuzerera babibutsa kugira isuku mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irénée, asobanura imyitwarire ikwiye kuranga abana muri ibi biruhuko bije bitunguranye kubera icyorezo cya Coronavirus cyatumye amashuri afunga mu buryo bwihuse.
Ati “Ubusanzwe igihe k’ibiruhuko wari umwanya wo gusubiza amaso inyuma abanyeshuri bakareba uko bakoze ibizamini, ibyabananiye n’ibyo batsinze, mu rwego rwo gukosora ibitaragenze neza, ariko ubu baje mu kirukuho batarakora ibizamini, bivuze ko bagomba kubikora bagarutse. Ababyeyi rero barasabwa kubaba hafi bakabibutsa kwiga no gukomeza kwirinda iki cyorezo bagira isuku mu buryo bwose”.
Abasaba kwiga no gusubiramo amasomo bitababujije kuruhuka gato kuko ngo n’ubwo batakoze ibizamini bize kandi bakoze n’indi mikoro myinshi ikorerwamo amanota.
Umuyobozi Mukuru wa REB kandi arasaba ababyeyi kugabanyiriza abana imirimo kugira ngo babashe gusubiramo amasomo no kuruhuka, bakabona n’akanya ko kugirwa inama y’imyitwarire iboneye y’umunyeshuri ku ishuri no hanze yaryo kugira ngo bazasubire ku ishuri bagifite indangagaciro z’abanyeshuri bazima.
Dr. Ndayambaje asaba abanyeshuri kudata umwanya mu bidafite umumaro, ko ahubwo bakwiye kwita ku masomo bibuka ko ibizamini bibategereje, ari nako bafatanya n’abandi banyarwanda kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.
Ati “Ni byiza kumva amakuru ngo bamenye uko ibintu birimo kugenda hirya no hino ku Isi no mu Rwanda, bagamije nanone kwirinda ibihuha binyuranye bivuga kuri iki cyorezo. Ariko si ngombwa guhora ku matereviziyo bareba amafirimi, bari mu miziki n’ibindi kuko uyu mwanya bakwiye kuwubyaza umusaruro mu masomo yabo no mu kwirinda iki cyorezo”.
Imyitwarire y’abana muri iki kiruhuko ikwiye kwitabwaho cyane n’ababyeyi kuko aba ari bo babafite mu nshingano mu gihe k’ibiruhuko, akaba ari bo bakwiye kubafasha gukoresha neza umwanya bafite, bagahabwa umwanya wo gusubiramo amasomo yabo, uwo kuruhuka, gusura abavandimwe bikaba bihagaze, ariko gukora uturimo tumwe na tumwe two mu rugo bashoboye byo ni ngombwa kuko bidakwiye ko umubyeyi yikorera byose kandi ari kumwe n’umwana.
Ibi bikaba byafasha abanyeshuri mu biruhuko kumenya gukoresha umwanya bafite, bityo bikanabafasha no mu gihe cy’amasomo kumenya uburyo bagabanya umwanya muri gahunda zinyuranye baba basabwa n’ubuyobozi bw’ikigo.
Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuga ko batunguwe no kuba abana babo baratashye nta ndangamanota, ariko ngo muri iki gihe babashishikariza gusubira mu masomo yabo.
Karamaga Felix ni umubyeyi avuga ko abana be nta kindi bahugiyemo muri iki gihe uretse gusumiramo amasomo, dore ko ngo nta kindi gihari kibarangaza kuko batakijya gukina imipira no mu birori by’urungano kuko ibi byose byahagaritswe, ngo ahubwo umwanya wose bawuhariye gusubiramo amasomo no gufasha ababyeyi mu turimo bashoboye.
Musafiri Silas na we ni umubyeyi, aragira ati “Nta kindi bafite bakora uretse kwiga, ko nta bitaramo bihari se, ko nta birori by’urungano n’urukururano bakigira bakora iki kindi? Natwe nk’ababyeyi tubahozaho ijisho kuko natwe ubu abenshi turimo gukorera mu rugo bitewe n’iki cyorezo, bituma tubakurikiranira hafi, si bya bindi twajyaga ku kazi na bo bagakora ibyo bashaka”.
Abanyeshuri kuri ubu bageze mu miryango yabo, barasabwa kwitwararika gusubira mu masomo kuko batashye badakoze ibizamini bikaba biteganyijwe nyuma y’ibi biruhuko bagarutse ku ishuri.