Uburezi

Abana bo mu muhanda baratunga agatoki imiryango yabo

Mu gihe hari gukorwa ubukangurambaga bwo gusubiza abana b’inzererezi mu muryango, bamwe mu bana bakiri mu muhanda, baravuga ko kuba bayirimo biterwa n’ikibazo cy’ubukene buri mu miryango yabo.

Ni mu gihe bamwe mu babyeyi bavuga ko ari ukunanirana kwa bamwe mu bana atari ikibazo cy’ubukene, Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco mu Rwanda kivuga ko hari abana bamwe bajya mu buzererezi, bitewe na bamwe mu babyeyi baba batujuje inshingano.

Kuva mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2020, imibare igaragaza ko byibura abana bakabakaba muri 500 bari mu buzererezi, aho bamwe birirwa mu mihanda bagataha mu muryango abandi bakarara mu nzu zizwi ku izina ry’ingangi.

Umwe muri bo ati “ njyewe papa yarapfuye nkiri umwana, hanyuma mama ashaka undi mugabo, nyuma yo kumushaka uwo mugabo wa mama yaratahaga akadukubita njyewe na mama yasinze, akaturaza hanze n’inzara ikatwica, mbonye ko rero ubuzima ari bubi na yo makimbirane mpitamo guhunga urugo niyizira hano”.

Bano bana iyo mukomeje kuganira ku mpamu bahisemo kuza mu muhanda abenshi ni abahuriza ku kuba barahaje bahunga inzara n’amakimbirane byabaga biri mumiryango yabo, gusa ibi ntabwo babyumvikanaho na Bwana Mufuruke Fred umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco, avuga ko kuba hakiri abana bajya mu muhanda, akenshi ababyeyi babo baba batujuje inshingano.

Ati “ntabwo njye navuga ko abana bari mu muhanda babiterwa n’inzara, cyangwa amakimbirane, oya, ahubwo harimo guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi, ntabwo bafata umwanya ngo baganirize abana, kugira ngo ni yo nzara nimwica amenye uko abyitwaramo, ni byiza ko twibuka inshingano zacu nk’ababyeyi, kugira ngo tunorohereze Leta mu guca ubwo buzererezi”.

Bamwe mu bana b’inzererezi bavuga ko hari impamvu zituma baza mu buzererezi.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco, igaragaza ko kuva mu kwezi kwa 5, 2020, abana bakuwe mu buzererezi ari 3 096. 85.3% muri bo bangana na 2 641 bagumye mu muryango, aho bitabwaho kandi basubijwe mu mashuri.

Eric Habimana na Basanda Ns Oswald 

 

 

 

To Top