Uburezi

Abana 490 babarizwa muri za gereza nabo bahabwa uburere – SSP Hillary Sengabo

Urwego rrw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ruhamya neza ko abana bari muri gereza hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda ngo bafatwa kimwe n’abagenzi babo, bitabwaho ndetse bagahabwa uburenganzira bujyanye n’uburere n’uburezi, aho ngo bafite abarezi babishinzwe kubitaho ngo bazakure bafite umuco n’uburere nyarwanda.

SSP Hillary Sengabo Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) yabwiye itangazamakuru ko abana bari muri gereza nta cyaha babarwaho, nubwo ababyeyi babo bashobora kuba bakurikiranywe ibyaha bitandukanye, abo bana ngo bahabwa uburenganzira haba mu gihe ba nyina babatwite n’igihe cyo kuvuka ndetse no guhabwa uburere n’uburezi, kugeza bagejeje imyaka 3 gusa, abo bana bakabona gusohoka.

Yagize ati ‘‘abagore bafite abana bari muri gereza ya Nyarugenge ifite abana 163, gereza ya Musanze ifite abana 106, gereza ya Ngoma ifite abana 97, gereza ya Nyamagabe ifite abana 41, gereza ya Muhanga ifite abana 76, gereza ya Rusizi ifite abana 6 na gereza ya Nyagatare ifite umwana 1, abana bose bakaba ari 490’’.

Abo bana iyo ngo bagejeje imyaka 3 nyina agikomeje igihano yahawe, uwo mwana ngo ahabwa umwe wo mu muryango wabo, yaba ari sé, yaba ari nyirakuru, nyirasenge, nyina wabo cyangwa se ikigo cy’imfumbyi gishobora kumwakira, kugira ngo azakomeze amashuri, kuko ngo uwo mwana asohotse gereza inshingano za Rcs zigarukiraho.

Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) avuga ko nubwo uwo mwana aba asohotse gereza agasiga nyina muri gereza, nanone ngo ahabwa uburenganzira abamwakiriye ko bashobora kumugarura muri gereza, kugira ngo asure nyina kandi ngo bakamubona igihe cyose babyifuje, bagasabana, bagakina hanyuma uwo mwana akongera agasubirayo mu muryango wamwakiriye.

Abo bana bisanga muri gereza bitewe n’impamvu z’ibyaha biterwa na ba nyina, bitabwaho mu burere n’uburezi, babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe abana NCC(National Commision for Children) aho ngo muri gereza babifashijwemo n’abafatanyabikorwa, bamwe mu abacungagereza, abagororwa bize ibyo uburezi batoranyijwe bafite umutima w’impuhwe.

SSP Sengabo yagize ati ‘‘muri gereza haba irerero (ECD’s) kimwe n’andi marerero nyuma y’imyaka 3 ajya hanze, Leta imushakira uko abaho mu gihe hatabonetse uwo muryango umwakira, iyo afite umwakira mu muryango we  akomereza amashuri aho yakiriwe’’.

Ku bijyanye nanone n’uburenganzira bw’umwana uri kumwe na nyina muri gereza, ahabwa kandi ngo amahirwe yo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere ku murenge, agahabwa inkingo zose zigenewe umwana ati ‘‘umwana tumwitaho nyina amutwite kugeza avutse’’.

Abo bana ngo bahabwa uburenganzira bwo konka no kurerwa n’ababyeyi babo, bahabwa kandi amahirwe yo kurerwa n’ababifitiye ubumenyi n’uburere, kugira ngo uwo mwana abashe gukura neza nta ngaruka ziterwa ni uko ari muri gereza.

Abo bana bigishwa ubumenyi butandukanye muri gereza, aho bahabwa serivisi zo kunywa, kurya, gukarabishwa, gusenga, ikinyabupfura, kwigishwa kugenda, gukoresha ibikoresho byagenewe abana ngo bikorwa n’abo barezi babo mu gihe nyina aba agomba gukora indi mirimo ijyanye n’imfungwa n’abagororwa.

Usibye abo bana bafite imyaka munsi y’itatu (3) hari n’abandi babarirwa muri gereza ya Nyagatare icumbikiye abana 500 bakatiwe n’inkiko bitewe n’ibyaha by’urumogi, gufata ku ngufu, ubujura ngo baragororwa kandi bagakira bagataha ari bazima.

SSP Hillary Sengabo yavuze kandi ko‘abana 15 bakoze icyiciro rusange (TC) n’ikizamini cya Leta cy’umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye bose baratsinze, igituma batsinda ngo ni uko baba baragorowe bakagororoka, kuko ngo atagororotse adashobora gutsinda.

Abize imyuga (WDA) ngo bahabwa ibikoresho bijyanye n’imyuga bize,aho ngo ibyo ibyo bikoresho babyifashisha mu gutangira ubuzima busanzwe. Muri gereza uwitwaye neza, ahakura uburere n’uburezi buzamufasha mu buzima busanzwe.

 

Umwanditsi: Basanda Nsimbyi

To Top