Ibidukikije

RAB Nyagatare iravugwaho gukerereza imishahara y’abakozi

Abakozi bakorera RAB Station ya Nyagatare, mu bikorwa byo kwita ku matungo barataka ko bamaze amezi atatu badahabwa umushahara, ibyo bavuga ko bibagiraho ingaruka ku mibereho y’abagize imiryango yabo, dore ko inshuro nyinshi batajya bahemberwa igihe bikabadindiza mu iterambere.

Abo bakozi ni abakora mu mirimo yo kwita ku nka z’inyambo, imikumbi y’ihene ndetse no mu buhinzi bw’ubwatsi bukorerwa mu cyanya cyahariwe RAB, giherereye mu Murenge wa Karangazi.

Abo baturage bavuga ko atari inshuro ya mbere batinze kubahemba, ibyo bavuga ko bibagiraho ingaruka zo kuba batabasha gukemura ibibazo bibasaba amafaranga mu mibereho yabo, dore ko hari n’abahitamo guta akazi badahembwe, bakigendera kubera kwicwa n’inzara.

Bati “nakoze ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri ndetse n’ukwa gatatu, nta kizere dufite cy’uko tuzahembwa, uhinguka imbere y’umuryango ufite isoni kuko nta mahaho uba uzanye, turabishyuza bakatubwira ngo biracyari muri system”.

Evaldi Kagwa uyobora RAB ishami rya Nyagatare, ntiyemeranywa n’abaturage, bavuga kudahabwa umushahara, kuko we avuga ko babahembye, n’ubwo adasobanura neza ukwezi bahembewe, akanasaba abagiye badahawe umushahara bakoreye kuza ku biro bakabisuzuma.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB), igaragaza ko abakozi bakora mu mirimo yo kwita ku nka z’inyambo, imikumbi y’ihene ndetse no mu buhinzi bw’ubwatsi bukorerwa mu cyanya cyahariwe RAB, giherereye mu Murenge wa Karangazi, basaga igihumbi.

Ubuyobozi bwa RAB ishami rya Nyagatare bwo buhakana ko bwanze guhemba abakozi, bukavuga ko hari amafaranga buherutse kubahemba n’ubwo butagaragaza ukwezi bahembewe.

 

Eric Habimana

 

 

 

 

 

To Top