Ubukungu

Abakozi ba High Sec barasaba guhembwa amezi y’ibirarane

Abashinzwe umutekano bakorera kampani yitwa High Sec Security, bazindutse bagaragaza akababaro kabo, batewe ni uko bamaze amezi 2 badahembwa, bavuga ko babayeho nabi n’ingo zabo muri iki gihe abantu bari muri Guma mu rugo bitewe na Covid-19 ariko bo bazinduka bajya ku kazi, ntibahembwa kandi nta n’ubufasha babona byo guhabwa ibiryo kimwe n’abandi mu midugudu, kuko bavuga ko ari abakozi bahembwa.

Abo bakozi bavuga ko bamaze amezi 2 badahembwa uhereye mu kwezi kwa gatandatu n’ukwezi kwa karindwi, basaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kubarenganura bakabwira abayobozi babo ko bafite uburenganzira bwo guhabwa umushahara wabo w’ukwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi 2021.

Abo bakozi bazindutse bagana mu bigo bitandukanye by’itangazamakuru ndetse no ku Karere ka Gasabo, ku muyobozi ushinzwe abakozi, kugira ngo bakorerwe ubuvugizi, kuko mu gihe bamaze cy’amezi 2 imiryango yabo ishonje, gusa bavuga ko mu isoko rya Kimironko ko abakozi b’iyo kampani ari bo bahembwe, kuko bari bagaragaje akababaro kabo, bavuga ko badashobora gucunga ibiryo kandi bashonje, bituma bahembwa ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

David Ntambara Umuyobozi wa Kampani High Security yabwiye itangazamakuru ko uhereye uyu munsi batangiye kubahemba ukwezi kwa 6, naho ngo ukwezi kwa karindwi ntabwo kwari kwarangira ko bategereza kukarangira, ariko ahakana ko batari mu birarane by’amezi 2, kuko abo bakozi babivuga.

Yvan ushinzwe guhemba abo bakozi we avuga ko akiri muri Guma mu rugo ko n’ubwo atari ku kazi akorera mu rugo, avuga ko bahembye abakozi bose ukwezi kwa gatandatu hasigaye kuzahemba ukwezi kwa karindwi, kandi ko mu gihe kuzaba kurangiye biteguye kuzahemba uko kwezi.

Abakozi b’iyo kampani High Security (Ltd) bahamya ko abakozi muri bo bamaze guhembwa ari abakozi bakorera mu isoko rya Kimironko, bitewe ni uko bari baharaniye uburenganzira bwabo barasakuza, bavuga ko bitumvikana ukuntu bakomeza gucunga ibiryo kandi bashonje ko bashobora gushukwa bakiba kandi ari bibi, ndetse bashobora kubihanirwa, ibyo byatumye bahembwa abandi basigara badahembwe.

Abo bakozi bashinzwe umutekano w’abantu n’ibintu, bakorera ibigo bitandukanye byaba ibyoroheje n’ibikomeye, biragayitse kuba bata akazi kabo, bakiroha mu muhanda, bagenda basaba kurenganurwa kandi ari bo bari bashinzwe kubahiriza umutekano w’abantu n’ibintu, bituma abantu batangira gutakariza icyizere abo bakozi, kandi bafatwa nk’inyangamugayo bashinzwe umutekano.

Abantu babonye biroha mu muhanda bafite amatsiko yo kumenya ahaba hari ukuri, impamvu ibitera, yo kudahembwa, niba byaba biterwa n’ubushobozi buke bwa kampani cyangwa ari ubushake buke bwo kudahemba abakozi babo.

David Ntambara Umuyobozi w’iyo kampani High Security Ltd yavuze ko batangiye guhemba abakozi, binyuranyije n’ushinzwe abakozi we wabwiye itangazamakuru ko bamaze kubahemba ukwezi kwa gatandatu, ko ahubwo atazi impamvu biroha mu muhanda basaba kurenganurwa kandi ukwezi kwa karindwi kutari kwashira.

Abakoresha basabwa n’itegeko rijyanye n’umurimo mu Rwanda  ko bagomba kubahiriza itegeko ry’umurimo bita cyane guha abakozi amasezerano y’akazi, gutangira abakozi imisanzu y’ubwiteganyirize muri Rssb, guhembera abakozi kuri banki no kubahiriza ibijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi.

 

Basanda Ns Oswald

 

 

To Top