Amakuru

Abakozi 4 ba OMS basabwe kuva ku butaka bw’u Burundi

Amakuru dukesha itangazo rw’urubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, ihamya ko bamaze gusezerera abakozi 4 b’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), basabwa kuva muri icyo gihugu bitarenze ku wa 15 Gicurasi 2020.

 

Abakozi birukanwe harimo Dr. Walter Kazadi Mulombo akaba ari we wari uhagarariye uwo muryango muri icyo gihugu, hari Tarzy Daniel, Dr Ruhana Milindi Bisimwa na Mulunda Nkata, abo bakozi bakoraga nk’impuguke (consultant) mu muryango wa OMS.

 

Abo bakozi basabwe kuba bamaze kuva mu Burundi ku wa 15 Gicurasi 2020, ni ukuvuga ko bahawe iminsi 3 gusa, kuba bamaze kuva muri icyo gihugu, ibaruwa ibasezerera kuva ku butaka bw’u Burindi yashyikirijwe abo bakozi, aho bakorera mu Burundi, ku cyicaro cy’uwo muryango ku rwego rw’Afurika rufite icyicaro muri Kongo Brazaville.

 

Nubwo nta mpamvu yigeze itangwa muri iyo barwa yo kwirukana abo bakozi ba OMS, hari amakuru avugwa ko bashobora kuba barashyiraga igitutu kuri Leta y’u Burundi ko ihisha amakuru y’abarwayi ba coronavirus, iri muri icyo gihugu.

 

Amakuru atangazwa n’icyo gihugu, avuga ko kugeza ubu, umuntu 1 ari we wamaze guhitanwa n’icyo cyorezo cya COVID-19, naho abamaze kurwara icyo cyorezo ni 15 mu gihe 7 muri bo bamaze kuyikira.

 

Itangazo ryo kwirukana abakozi ba OMS ku butaka bw’u Burundi

 

To Top