Ubuzima

Abakorerabushake b’urubyiruko barashimirwa gufasha abaturage kwirinda Covid-19

Abakorerabushake b’urubyiruko rwiganjemo abakobwa n’abahungu ubasanga hirya no hino ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, gare ahantu bategeramo imodoka, ku insengero n’amaduka akomeye, ahurirwamo n’abantu benshi, icyo bakora ni bukangurambaga mu kwirinda no guhashya icyorezo cya COVID-19.

Imbogamizi ruvuga ni abantu babasuzugura bakanakerensa amabwiriza, bavuga ko iyo havutse ikibazo bunganirwa n’inzego z’umutekano ziba ziri hafi.ikindi ngo bagenda bibutsa abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Inshingano z’urubyiruko rw’abakorerabushake hirya no hino mu gihugu, ni kwigisha, gucaha no gukumira icyorezo cya Covid-19 ngo kidakomeza gukwirakwira mu baturage, aho umusaruro wabo ugenda ugaragara, bigisha abakuze n’abato ngo birinde kandi bubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima harimo kwambara agapfumunwa n’amazuru neza ndetse no guhana intera, hatabayeho kwigisha, kuyobora no gucaha, iki cyorezo cya coronavirus Covid-19 cyahitana abantu benshi.

Urwo rubyiruko rushishikariza abaturage gukaraba intoki cyangwa gukoresha umuti uzisukura, gupimwa umuriro, kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera hagati yabo no kwibutsa abatwara abagenzi kubahiriza amabwiriza bashyiriweho. Abo bakorerabushake bavuga ko ibyo bakora ari umusanzu wabo mu guhangana n’iki cyorezo, banishimira ko akazi bakora kagenda gahabwa agaciro kurushaho mbere uko byari bimeze.

Abaturage bemeza ko urubyiruko rw’abakorerabushake rubafitiye runini mu kwirinda ikwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

Murenzi Abdallah Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko bakunze kwita Youth Volunteers Community Policing yabwiye itangazamakuru ko ashimira byimazeyo ubwitange bagaragaza mu akazi kabo ka buri munsi, mu gihe cy’amezi 15 ashize bahangana n’icyorezo cya Covid-19.

Ati ‘‘Urwo rubyiruko ni abasore n’inkumi ibihumbi 408, 000 ariko abagera ku bihumbi 10, 030 ni bo bari mu bikorwa byo gukumira ikwirakwira icyorezo cya Covid-19, muri abo nta n’umwe wari wandura icyorezo cya Covid-19’’.

Gatabazi Jean Marie Vianey Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kimwe na mugenzi we Daniel Ngamije Minisitiri w’Ubuzima bavuga ko Intara y’Iburasirazuba n’Intara y’Amajyepfo ari zo zifite ubwandu bukiri hejuru aho imirenge 10 ikiri muri Guma mu rugo kandi ikazayigumamo kugeza ku wa 31 Kanama 2021.

Ati “Ntabwo dukwiriye kwiruka inyuma y’umuturage kandi turimo kumurinda ngo ubuzima bwe butangirika. Tugomba kuzamura imyumvire ko umuturage na we ubwe agomba kwirinda”.

Gatabazi yaciye amarenga ko mu minsi iri imbere ko abakozi ba Leta bashobora kuzajya babazwa icyangombwa cy’uko bikingije urukingo rwa Covid-19 ngo batazateza bagenzi babo bakorana ibibazo.

Umwe mu abakorerabushake witwa Nsengiyumva Abdul Salam wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze aherutse gutanga imodoka ye, kugira ngo urubyiruko ruyifashishe mu kazi kabo ka buri munsi, aho bayikoresha hirya no hino mu mirenge ikagize.

Ati “Nta gitangaza kirimo kuba narigomwe ngatanga imodoka yanjye igafasha urubyiruko rw’abakorerabushake by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye igihugu cyacu n’isi muri rusange gihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ni umusanzu wanjye mu gufasha igihugu”.

Urubyiruko rwerekanye urugero rwiza n’uburere bwiza bwo gufasha abaturage baturuka mu ingeri zitandukanye, kuko byatumye abaturage badakora ibyo bishakiye, kuko amabwiriza agomba kujyana n’abantu bagomba kuyubahiriza, ibyo bigakorwa kugeza ubwo icyorezo cya Covid-19 kizashira burundu ≠nta kudohoka’’.

Basanda Ns Oswald

To Top