Ibidukikije

Abakora mumirimo ya VUP ntibazongera gutinda guhembwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’Ibanze (LODA), kiravuga ko nyuma yuko muri gahunda ya Vup Igamije gufasha abatishoboye kuva mu bukene, hari abakora Imirimo yo murigahunda ya VUP bagaragaza kudahemberwa kugihe, muri Potike nshya y’iyi gahunda ya VUP ibyo bibazo byo kudahemberewa igihe bavugako bitazongera kubaho.

Ikibazo cyo kudahemberwa ku gihe kubakora imirimo rusange yo muri gahunda ya Vup, ni kibazo mu bihe bitandukanye kitahwemye kugaragazwa n’abakora iyi mirimo yo muri Vup bo hirya no hino mu gihugu, ndetse bakabiheraho bagaragaza ko aho kugirango iyo mirimo bahawe ngo ibafashe kuva mu bukene nkuko arinabyo biba bigamijwe, ahubwo irushaho kububahezamo bo n’imiryango yabo. 

Bati “ bati ni ikibazo kitabaye rimwe cyangwa se kabiri,ahubwo ni ikibazo kimaze iminsi,turakora ntiduhembwe kandi byitwa ko tuba tugomba guhemberwa iminsi 15,ariko amezi arashira andi akaza twarategereje umushahara tugaheba,kandi nyamara tuba twaraje mo hano ari uburyo leta idushyiriyeho bwo kwikura mubucyene,ariko hubwo nibwo ducyena kurushaho”.

Mugihe mu bihe bitandukanye abayobozi mu nzego zibanze bagiye basobanura ko kuba abakora muri Vup badahemberwa ku gihe biterwa n’abakozi badahagije bo muri za SACCO abaturage baba bagomba guhemberwamo. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’Ibanze (LODA), Claudine Nyina WAGAGA, aravuga ko muri Politiki nshya ya gahunda ya VUP, iki kibazo cyamaze kuvugutirwa umuti urambye, ngo binyuze mukuba abakora imirimo ya VUP bitakiri ngombwa ko bahembwera gusa muri SACCO. 

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’Ibanze (LODA), n’ubwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Gishamikiyeho Minaloc, butangaza ko  Kuva hatangijwe gahunda ya VUP mu mwaka wa 2008 igamije gufasha abatishoboye  kuva mu bukene. 

Muri uyu uyu mwaka wa 2021 abaturage bagera ku 168000 aribo bari gufashwa muri gahunda ya VUP Mumirenge 416, hakaba hari gukoreshwa Ingengo y’imari y’amafaranga y’urwanda asaga Miliyari 67.

Yanditswe na Eric Habimana

 

To Top