Imyidagaduro

Abakobwa 15 bemerewe guhagararira Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2020

Abakobwa 15 ni bo batsinze ijonjora ry’ibanze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 bakaba bemerewe guhagararira Intara y’Uburasirazuba.

Ijonjora ry’ibanze ryo guhitamo abakobwa bahiga abandi mu bwiza, ubumenyi n’umuco muri Miss Rwanda 2020, mu burasirazuba hatoranyijwe 15, bitandukanye n’izindi ntara kuko benshi mu bakobwa  bahatanye muri iyi ntara baserukanye imishinga mishya imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Iri jonjora ryabereye kuri Silent Hill Hotel iherereye mu nkengero z’Umujyi wa Kayonza, ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020.

Intara y’Uburasirazuba yagaragaje umwihariko w’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru kuko mu bakobwa 90 biyandikishije 41 bageze ahabereye ijonjora, 30 baba ari bo bemererwa guca imbere y’akanama nkemurampaka.

Byari akazi gakomeye kuri Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Mutesi Jolly bamaze amasaha atatu n’igice babaza ibibazo aba bakobwa.

Nyuma yo kubahetura bose bafashe umwanya bajya kwiherera ngo bumvikane abakomeza n’abacumbikira urugendo rwabo aho barutangiriye. Byatwaye iminota itarenze 30 kugira ngo bemeze ko Intara y’Uburasirazuba iserukirwa n’abakobwa 15.

Abemerewe gukomeza ni Numukobwa Dalillah, Niheza Deborah, Umutesi Nadege, Ineza Charlene, Nikuze Icyeza Aline, Umwiza Phiona, Kansime Deborah,  Ingabire Rehema, Wihogora Phionnah, Murangamirwa Ange, Ingabire Denyse,  Nyinawumuntu Rwiririza Delice, Munezero Grace, Teta Ndenga Nicole na  Ingabire Diane.

Kayonza ni ahantu hagatatu hatoranyirijwe abakobwa bazavamo uwambikwa ikamba rifitwe na Nimwiza Meghan wegukanye irya 2019.

Miss Nimwiza Meghan yabanje kuganira n’abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda

Ku ikubitiro irushanwa ryatangiriye mu Karere ka Rubavu ku wa 21 Ukuboza 2019 ahavuye abakobwa batandatu; i Musanze ryahageze ku wa 28 Ukuboza 2019 hatoranywa batandatu mu gihe ijonjora riheruka ryabereye i Huye ku wa 4 Mutarama 2020, ryasize abakobwa barindwi aribo bemerewe gukomeza.

Abakobwa bashaka ikamba bageze aho irushanwa ribera hakiri kare, ku maso bari biteguye kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka no gusobanura imishinga bafite yazabambutsa bakagera ku nzozi zabo zo kwambara ikamba.

Nyuma ya Kayonza, irushanwa rizakomereza mu Mujyi wa Kigali ari naho hazasorezwa ijonjora ry’ibanze ku wa 18 Mutarama 2020.

Aba bakobwa baje basanga abandi 19 bavuye mu Ntara y’Uburengerazuba, Amajyepfo, n’Amajyaruguru.

Byari ibyishimo bikomeye kubabashije gutambuka iri jonjora

To Top