Umuco

Abakiristu bafite akanyamuneza ko bagiye kuramya no guhimbaza mu insengero

Abakristu bafite ibyishimo ko bakomerewe kongera kugana insengero aho bahamya ko nubwo gusengera mu rugo byari byiza ariko mu rusengero ariho bagiye gusabana n’Imana baramya bahimbaza Imana kandi bavuga ko ari ho batanga ibyifuzo byabo harimo no kwinginga Imana ngo ikureho icyorezo cya coronavirus Covid-19 cyugarije isi.

Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 11 Kanama 2021 rivuga ko Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubukuwe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 50. Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (licensed event venues), ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.

Inama zikorwa imbonankubone (physical conferences) zizakomeza. Umubare w’abitabira Inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye Inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

Ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara imodoka zitwara abagenzi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 buri gihe.

Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

Ibikorwa bya Siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza).

Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

Resitora zemerewe kongera kwakira abakiriya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga n’utubari twose tuzakomeza gufunga.

Ingendo zirabujijwe guhera saa mbili z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Moya z’ijoro (7:00 PM)

Gatabazi Jean Marie Vianney Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize itangazo ku mukono rivuga ko imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo harimo uwa Byimana mu Karere ka Ruhango, uwa Tumba na Gishamvu mu Karere ka Huye.

Hari kandi imirenge ya Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri mu Karere ka Kayonza ndetse n’Imirenge ya Muhura, Remera na Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

Gatabazi Jean Marie yatangaje ko nyuma y’isesengura ryakozwe ku bufatanye n’inzego zishinzwe ubuzima, hafashwe icyemezo cyo gushyira muri gahunda ya Guma mu rugo imirenge 10 yo mu turere dutandukanye.

Minaloc ivuga ko hari imwe mu mirenge yari imaze igihe muri guma mu rugo yavanywemo mu gihe indi 10 ikomeje kugumamo kugeza ku itariki ya 31 Kanama 2021, kubera ko ikomeje kugira ubwandu bukiri hejuru.

 

To Top