Ubukungu

Abahinzi b’imyumbati bishimiye kampani izabafasha gucuruza umusaruro

Eric Habimana

Abahinzi b’imyumbati mu Ntara y’Amajyepfo bari bamaze kurambirwa kubura imbuto no kwangirika k’umusaruro wabo, bashinze kampani izajya ibafasha kugeza imyumbati yabo ku Ruganda rwa Kinazi, kandi ikanatubura imbuto z’icyo gihingwa.

Abo bahinzi bifatanyije na bagenzi babo babarirwa muri 200 batangiza kampani yitwa ‘‘Cassava Venture Ltd’’,  izajya ibasha kugeza umusaruro wabo ku ruganda kandi ikanatubura imbuto y’imyumbati, icyo gisubizo bishatsemo, bakaba bavuga ko kizatuma umusaruro wangirikiraga mu nzira zo gushaka uko bawugeza ku ruganda rwa Kinazi, na wo ugiye kujya ubaha amafaranga.

Bati” umusaruro wacu wasangaga nta kintu utumarira kubera ko wasangaga turi mu gihirahiro twibaza uko twawugeza ku ruganda kugira ngo tubone ikidutunga, rimwe na rimwe ugasanga uranangiritse ugapfa ubusa, ni yo mpamvu rero mu buryo bwo kwirinda icyo gihombo n’abamamyi, twahisemo kwihuriza hamwe dushakira igisubizo mu gushinga kampani izajya idufasha mugucuruza umusaruro wacu, no kudufasha gutubura imbuto z’imyumbati zo gukoresha”.

Ibi bishimangirwa na Rutagungira Yves Nicolas, umuyobozi w’uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati, ruherereye mu Karere ka Ruhango muri iyo Ntara y’Amajyepfo, uvuga ko iyo kampani ari n’igisubizo ku ruganda rwabo.

HABARUREMA Valens Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, nka kamwe mu turete duturukamo abahinzi bagize iyo  kampani, na we avuga ko ‘‘Cassava Venture Ltd’’, ije nk’igusubizo ku bahinzi no ku Ruganda rw’imyumbati rwa Kinazi, kuko ntawe uzongera guhombera mu musaruro muke.

Kampani Cassava Venture Ltd igizwe n’abahinzi babarirwa mu bihumbi 15 bo mu turere twa Ruhango, Nyanza, Muhanga na Kamonyi. Mu gihe umugabane shingiro wa buri munyamuryango ari ibihumbi 200, ku ikubitiro iyo kampani ikaba yatangiranye umusanzu wa miliyoni 200, nkuko tubikesha ubuyobozi bw’uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati, ubuyobozi bwarwo, buvuga ko kugeza ubu rutunganya toni 45 ku munsi, mu gihe rwagakwiye gutunganya toni 120 ku munsi, bakavuga ko ubu bari ku kigero cya 35%.

 

 

 

 

 

 

To Top