Imyidagaduro

Abahanzi nyarwanda mu bahatanira ibihembo bya Hipipo Awards

Ibihembo bihabwa abanyamuziki bizwi nka Hipipo Awards byashyize abahanzi nyarwanda mu kiciro kihariye mu guhatanira ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kenda.

Ibi ni ibihembo bisanzwe bitangirwa mu gihugu cya Uganda, aho muri uyu mwaka hinjiyemo ibyiciro bitari bimenyerewe cyane muri Afurika birimo 20 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse no mu Majyaruguru y’uyu mugabane.

Abahanzi bo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba bahawe rugari cyane, dore ko Eddy Kenzo ariwe uyoboye urutonde rw’abahataniye ibi bihembo mu byiciro bigera ku icumi.

Umuyobozi w’ibi bihembo Innocent Kawooya yavuze ko umuhanzi washyizwe muri ibi bihembo ari uwakoze cyane. Yagize ati: “Ubu iki ni igihe cy’abafana ba muzika aho bari hose batora bifashishije imbuga nkoranyambaga cyangwa se kuri website ya Hipipo kugeza ku itariki 14 Werurwe 2020.”

Kawooya yongeyeho ko bashishikariza abahanzi kubwira abafana babo kubatora kuko uzatsinda azaba ari uwagize amanota menshi.

Mu byiciro bisaga mirongo 37 biri muri iri rushanwa, Abanyarwanda baza imbere mu kiciro kirenze kimwe ni The Ben ndetse na Deejay Pius bari mu kiciro cya ‘East Africa Super Hit’ ndetse n’ikiciro cya ‘Rwanda Best Act’.

Dore ibyiciro birimo abanyarwanda muri ibi bihembo bya Hipipo Awards:

East Africa Super Hit
i. Big Tril – Parte After Parte (Uganda)
ii. Deejay Pius – HOMBA HOMBOKA (High Heels) (Rwanda)
iii. Diamond Platnumz – The One (Tanzania)
iv. Harmonize ‘Uno’ (Tanzania)
v. Rayvanny Ft Diamond Platnumz – Tetema (Tanzania)
vi. Sailors – Wamlambez (Kenya)
vii. Sauti Sol ‘Extravaganza’ Feat. Bensoul, Nviiri, Crystal Asige & Kaskazini (Kenya)
viii. The Ben – Vazi (Rwanda)
ix. Vanessa Mdee – That’s For Me Ft. Distruction Boyz, Dj Tira, Prince Bulo (Tanzania)
x. Willy Paul Ft Rayvanny – Mmmh (Kenya)

Rwanda Best Act
i. Amalon – Byakubaho
ii. Andy Bumuntu – On Fire
iii. Bruce Melodie – Katerina
iv. Butera Knowless – Day To Day
v. Deejay Pius – Homba Homboka (High Heels)
vi. King James – Igitekerezo
vii. Meddy – All Night
viii. Nari High – The Mane All Stars
ix. The Ben – Naremeye

Ibi bihembo bya HiPipo bizatangwa ku wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, mu cyumba cya Victoria Hall muri Hotel ya Serena i Kampala.

To Top