Ibidukikije

Abahanga berekanye inyungu z’urusobe rw’ibinyabuzima ku munsi mpuzamahanga w’ibidukikije

Kandama Jeanne na Basanda Oswald

 

None ku wa 05 Kamena 2020 ni umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije ku isi, UN (United Natins), uwo munsi wizihijwe no mu Rwanda, hazirikanwa uburyo bwo kurengera ibidukikije, birimo amashyamba, ibiyaga, inzuzi, gutema ibiti by’ishyamba, urunyurane rw’imihindagurikire y’ikirere, mu gihe habayeho kubungabunga urwo rusobe rw’ibinyabuzima n’ikiremwamuntu cyagira ubuzima buzira umuze.

 

Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ni ngenzi kugira ngo bihorane umwimerere

Victor Hugo, umwe mu bahanga w’umufaransa akaba n’umwandisi w’ibitabo n’ibisigo (poème) na we yigeze kugira icyo avuga ku bijyanye n’ibidukikije, aho yavuze ko ‘‘bibabaje gutekereza ko ibimera bivuga ariko kameremuntu ntabisobanukirwe’’.

 

Inyoni yo mu bwoko bw’inyamanza ni kimwe mu bitatse isi bibereye ijisho bigakurura ba mukerarugendo

 

Mathin Luther King, undi muhanga w’umwirabura w’umunyamerika, akaba n’umuntu wari ufite iyerekwa ryo muri Amerika yagize ati ‘‘Iyo baza kunyigisha ko umunsi w’imperuka ari ejo, narikuzatera igiti cya pome’’.

 

 

Geronimo Umunyamerika wavutse 1829-1909, na we yavuze ku bidukikije aho yagize ati ‘‘mu gihe igiti cya nyuma kizaba gitemwe, mu gihe umugezi wa nyuma uzaba uhumanyijwe, mu gihe bazaba barobye ifi ya nyuma, icyo gihe tuzasobanukirwa ko amafaranga ataribwa’’.

 

Inyamaswa ni kimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima bikaba ari ngombwa kubungabunga ibidukikije.

Philippe Saint Marc na we wigeze kuvuga ku bidukikije yagize ati ‘‘ikiguzi cyo kurinda  ahantu haturwa, biroronshye cyane kuruta ikiguzi cyo kubisana, kubungabunga ibidukikije  bitanga inyungu ku batuye icyo gihugu’’.

 

 

Umuryango mpuzamahanga w’Iterambere (PNUD) wagize icyo uvuga kuri uyu munsi w’ibidukikije aho wagize uti ‘‘kurinda ibdukikije ni ukwita ku inkomoko y’ubuzima bwacu’’.

 

 

Umuraza Chantal umunyarwanda w’umwanditsi w’ibitabo akaba n’inshuti y’ibidukikije ku nkuta nkoranyambaga, yagize icyo avuga kuri uyu munsi w’ibidukikje mu rurimi rw’icyongereza aho yagize ati :

Umuraza Chantal umunyarwanda w’umwanditsi w’ibitabo akaba n’inshuti y’ibidukikije

 

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati ‘‘kuki ntarakazwa ni uko inyoni yandira urubuto, ni ukubera ko namenye ko byinshi mu biti byanjye, byakomotse kuri zo (inyoni) ndazishimira, nkaba nemera kurya ibyo zisigaje’’.

 

 

Yagize kandi ati ‘‘Ibidukikije uyu munsi, ndibukoreshe amazi aturutse hasi mu isõko y’umusozi, reka nshime amazi ni ubuzima’’.

 

 

Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije, watanze ubutumwa bujyanye n’uwo munsi aho bivugwa ko igihe ari kamere, ibyokurya bitunga abantu, umwuka duhumeka, amazi tunywa, imiti myiza irengera ubuzima bw’abantu, ikirere gituma umubumbe uturwa byose bifite inkomoko kamere.

 

Inyamaswa zigomba kubungwabungwa kuko na byo biri mu rusobe rw’ibinyabuzima.

Buri mwaka, ibimera byo mu mazi bibyara hejuru ya ½ cy’umwuka utangwa mu isanzure ry’ikirere, igiti cyeze kiyungurura umwuka duhumeka, bikakira ibiro 22 biyungurura umwuka mwiza duhumeka, bigasohora umwuka mubi udakwiriye.

 

 

Nubwo dufite amahirwe atandukanye duhabwa n’urusobe rw’ibidukikije, ikiremwamuntu kirabyangiza, ni cyo gituma hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’urusobe rw’ibidukikije none ku wa 05 Kamena 2020 haba mu Rwanda no ku isi yose.

 

Ibidukikije bituma ikiremwamuntu kigira ubuzima buzira umuze.

Umuryango w’Abibumbye (ONU) ushishikajwe ko kurinda no kuteza imbere ibidukikje nk’ikibazo nyamukuru, gikora ku imibereho myiza y’abaturage ishingiye ku iterambere n’ubukungu ku isi hose.

 

 

Ni yo mpamvu umunsi wo ku wa 05 Kamena 2020, watoranyijwe nk’umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije.. Kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga, bituma turushaho guteza imbere ibikenewe by’ibanze, kugira ngo tugaragarize amahanga n’umuntu, ku mashyirahamwe n’itsinda, kugira ngo bagire ibitekerezo n’inshingano, ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

 

Zebra ni imwe mu nyamaswa zikurura ba mukerarugendo ikaba mu bidukikije.

Kuva  aho uwo munsi ushyizweho mu 1974, uwo munsi wabaye ihuriro ry’ibihugu ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe ubukangurambaga bwagutse bwo kuwizihiza ku isi yose.

 

 

Intego y’umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije wizihizwa ku wa 05 Kamena 2020 ni ‘‘Urusobe rw’ibinyabuzima’’, iyo ikaba ari impuruza ku bikorwa bigamije kurwanya iyangiza ry’ibinyabuzima, harimo kurandura kamere y’ibinyabuzima ku isi.

 

Imyubakire igomba kujyana no kubungabunga ibidukikije kugira ngo umwuka abantu bahumeka ube ari mwiza.

Miliyoni 1 y’ibimera n’inyamaswa byaribasiwe, ku buryo bukomeye,  bitewe n’ibikorwa bya muntu. Umunsi mpuzamahanga w’Ibidukikije, uraduhamagarira kongera gutekereza uburyo n’imikorere ishingiye ku bukungu bwazamuka, n’ingaruka byazana ku bidukikije.

Umuntu ni kimwe mu bigize ibidukikije kandi agomba kubungabunga isi ngo ihorane umwimerere wayo.

Urusobe rw’ibinyabuzima ni igicumbi kitubumbatiye mu bwigenge, aho buri wese afite uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

 

 

To Top