Ubukungu

Gasabo:Abagore n’abakobwa barinubira igiciro cy’impapuro z’isuku

Abagore n’abakobwa bamwe barinubira igiciro cy’impapuro z’isuku zizwi nka (cotex/Pads) gikomeje kuzamuka, mu gihe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yakuyeho umusoro ku bacuruzi.

Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko izi mpapuro z’isuku zarushijeho guhenda.

Bati “ twumvishe ko ibi biciro bigiye kugabanuka, ariko dutangazwa ni uko aho kugabanuka ahubwo byarushijeho kuzamuka, kuko nk’ubu cotex yaguraga amafaranga magana arindwi isigaye igura magana acyenda, ubwo se byaragabanutse cyangwa ahubwo byariyongereye, ubu dusigaye dukoresha ibitambaro, ugasanga na byo kubera kubikoresha cyane bikanuka, rero mwadukorera ubuvugizi byibuze bakagira icyo babikoraho”.

Abacuruzi bacuruza izo mpapuro z’isuku z’abagore zizwi nka cotex  mu mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo, basobanura ko iyo bagiye kurangura ntacyo bagabanyirizwa ku buryo na bo nta yandi mahitamo. Muvunyi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, asobanura ko bamaze kwemeranya na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ko abacuruzi bacuruza cotex bagomba gukurirwaho TVA, ikijyanye  no kuba ibiciro bitubahirizwa byo cyabazwa MINICOM.

Hakizimana Jean Claude ushinzwe ihanahana makuru muri MINICOM, avuga ko koko abacuruzi bose bacuruza pads bakuriweho TVA ndetse ko bijyanishwa no korohereza igitsina gore, kubona izo mpapuro ku giciro kidahanitse. Ku bahari abahendwa ngo ni ikibazo bari gukurikirana.

Mu itangazo ryashizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, ryerekana uburyo ibiciro biteye by’impapuro z’isuku  pads mu bwoko bwose, yaba ku muranguzi ndetse n’abadandaza.

Pad ya SUPA igomba kuranguzwa hagati y’amafaranga    31 000 frws-34000 frws, mu gihe ugura agapaki kamwe atagomba kurenza amafaranga hagati ya 750-800 fws. Pad yo mu bwoko bwa Always igomba kurangurwa hagati y’amafaranga 10 000-11 000 frws, mu gihe ugura agapaki kamwe yishyura hagati  800-900 fws, naho  pad ya Every time  irangurwa amafaranga 17 000-19 000 frws, ugura agapaki kamwe ako kagura hagati ya 700-750 rwf, ni mu gihe  Best ladies igomba kurangurwa hagati y’amafaranga 9 000-11 000 frws, ikagurishwa 700-800 frws ku muntu ugura agapaki kamwe.

Iryo tangazo rivuga ko ibyo biciro byatangiye kubahirizwa kuva tariki ya 26 Gicurasi 2021 ndetse MINICOM igasaba umuntu wese wanyuranya n’ibyo biciro ko yabahamagara ku murongo utishyurwa 3739.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rya UN Women riherutse gutangaza ko miliyoni nyinshi z’abantu zitabona ibikoresho by’isuku y’imihango kubera ubukene no kuba bigisoreshwa nk’ibikoresho by’ubuzima buhenze mu bihugu byinshi.

Banki y’Isi ivuga ko mu mwaka wa 2018, abagore n’abakobwa babarirwa muri miliyoni 500 biganjemo abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, batabashije kubona ibikoresho by’isuku.

Mu Gushyingo 2019, Leta y’u Rwanda yatangaje ko ikuyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bicuruzwa by’isuku abagore n’abakobwa bifashisha bari mu mihango (Cotex/Pads).

Iyo minisiteri itangaza ko nyuma yo kugaragara ko hari bamwe mu bacuruzi bakomeje guhenda abaguzi kuri izo mpapuro z’isuku, mu cyumweru gishize bashyize hanze ibiciro ntarengwa, ari nako bazenguruka bareba abarenga ku mabwiriza.

 

Eric Habimana

 

 

 

To Top