Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku mutungo, aho abagabo bacunga umutungo w’urugo uko bishakiye bitwaje ko abagore ntacyo binjiza mu rugo.
Abo bagore bavuga ko abagabo babacunaguza bakikubira umutungo w’urugo, bavuga ko ntacyo binjiza bigatera amakimbirane nyamara birirwa bakora imirimo inyuranye mu ngo ariko ntihabwe agaciro.
Mukamusoni immaculée, umwe muri abo bagore, ati “abagabo baradusuzugura ngo nta cyo twinjiza. Nyamara iyo umugabo agiye guhingira amafaranga igihumbi ntaributahe ngo yoze abana, ntari buteke, ntari bukore isuku mu rugo, ntari bukore za nshingano zindi zireba umugore mu rugo.”
Akomeza avuga ko iyo mirimo yose idahabwa agaciro kandi umugore ashobora kuba yakoze ibyinjiza birenze ibyo wa mugabo yazanye. Ati “iyo mirimo igomba guhabwa agaciro mu kugira ngo icyo umugore yinjiza kigaragare.”
Abagore bakorera amafaranga ngo nabo bakorerwa ihohoterwa. Uzayisenga Tereza na we avuga ko abagore na bo bajya gushaka igitunga urugo kimwe n’abagabo, ariko amafaranga bacyuye mu rugo umugore akayakemuza ibibazo by’urugo, mu gihe umugabo ayanywera ntageze mu rugo n’ifaranga na rimwe.
Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, avuga ko mu nama bakora bakangurira abagore gushaka imirimo ibaha amafaranga nko kujya gukora muri za VUP, n’ibindi bishobora kubinjiriza. Ati “iyo umugore afite icyo yinjiza mu rugo ntasuzugurwa cyangwa ngo acunaguzwe.”
Akomeza avuga ko bafite ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku mutungo. Ati “dufite ingo zibanye nabi, ariko icyo dukora ni uko dufatanya mukubagira inama kugira ngo bicyemuke”
Itegeko No 32 /2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 210 rivuga ko “Buri wese mu bashyingiranywe, agomba kugira uruhare mu bitunga urugo rwabo bikurikije uburyo n’amikoro ye.”
Kandama Jeanne na Habimana Eric