Uburezi

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba imfashanyigisho ivuguruye

Abagize umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutabona, n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye barasaba Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, (REB), kuvugurura integanyanyisho yo mu nyandiko ya burayi (braille) ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, igashyirwa mu rurimi rumwe amashuri yose ahuriraho mu kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutabona.

Ibyo barabivugira kuko hari amashuri ahabwa integanyanyisho yo kwigishiririzamo abo bana yo mu nyandiko ya Braille, igizwe n’ibimenyetso biri mu rurimi rw’igifaransa, nyamara ikizami bose bahuriraho cya Leta gitegurwa mu rurimi rw’icyongereza.

Gikwerere Hope umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Burema mu Karere ka Nyarugenge gitanga uburezi kuri bose, budaheza n’abana bafite ubumuga butandukanye barimo n’abafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko mu nzitizi zikomeye mu burezi budaheza, abana bafite ubumuga bwo kutabona bakunze guhura na zo, harimo no kuba iyo bagiye gukora ibizamini bya Leta hari ubwo baba barize mu bigo byahawe integanyanyisho iri muri ‘‘braille’’, igizwe n’ibimenyetso byanditse mu rurimi rw’igifaransa, nyamara mu gukora ibizamini bya Leta bakabaha ibyateguwe muri ‘‘braille’’ y’ibimenyetso by’icyongereza, bigatuma badatsinda uko bikwiye.

Ati “tugorwa no kubona ururimi tubazwamo mu bizamini bya Leta atari rwo twigishamo abana, imfashanyigisho duhabwa zikoze mu rurimi rw’igifaransa, ariko twese tubazwa mu cyongereza, tukaba dusaba ababishinzwe ko badukorera imfashanyigisho zikoze mu rurimi tubazwamo rw’icyongereza, kuko abana birabagora ni n’imbogamizi”.

Mukeshimana J.M.V umukozi ushinzwe kuyobora ikigo cy’abafite ubumuga bwo kutabona cya Masaka cy’umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB), na we yemeza ko kuba abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona badafite inyandiko imwe ifite ibimenyetso by’ururimi rumwe bigishwamo, ari inzitizi mu burezi bwabo.

Ndayisaba Apolinaire umukozi ushinzwe ishami ry’uburezi budaheza muri REB, avuga ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Minisiteri y’Uburezi yatangiye gushyiraho ikoranabuhanga rizajya rifasha abo bana mu gihe bari mu kizami cya Leta, rikabashyirira ibyari mu cyongereza mu rurimi bigishijwemo.

Nubwo nta mibare y’abafite ubumuga bwo kutabona bagizweho ingaruka zo gutsindwa ibizamini bya Leta, kubera guhabwa ibizami  biri mu nyandiko ya ‘‘braille’’ iri mu bimenyetso by’icyongereza, kandi barigiye mu nteganyanyigisho ya ‘‘braille’’ y’ibimenyetso by’igifaransa, Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo k’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NIRS) mu mwaka wa 2019, igaragaza ko mu mwaka wa 2018, mu mwaka wa 6 w’amashuri y’isumbuye, higagamo abana bafite ubumuga bwo kutabona 75, mu gihe abagera kuri 66 bo bari barimo barangiza umwaka wa nyuma mu mashuri y’ubumenyingiro.   

Basanda Ns Oswald na Eric Habimana

To Top