Amakuru

Ababyeyi bombi ntibakwiye kwitana bamwana ku nshingano zo kurera – Pro Femmes Twese Hamwe

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe irasaba ababyeyi bombi, umugabo n’umugore kugira ubufatanye mu kurera abo babyaye birinda kwitana bamwana cyangwa gukimbirana bapfa inshingano.

Ni nyuma y’uko mu miryango imwe n’imwe hakomeje kugaragara abagabo bafite imyumvire y’uko iyo umwana agize imyitwarire mibi yitwa uw’umugore, yagira imyitwarire myiza akitwa ko ari uwumugabo.

Uburinganire n’ubwuzuzanye kw’abashakanye mu guha uburere abana  mu rugo, ni bimwe mu byo usanga hamwe na hamwe bigiharirwa umugore, ibi bikanagira ingaruka mbi ku mugore iyo umwana agize imyitwarire mibi yitwa uw’umugore, yagira imyitwarire myiza akitwa ko ari uwumugabo.

Aha niho bamwe mu baturage bahera basaba ko ababishinzwe batanga ubujyanama bajya bita kuri iki kibazo kuko ari kimwe mu bitera amakimbirane mu miryango.

Mukamwiza jaqueline, atuye mu kagari ka Rugango, umurenge wa Mbazi akarere ka Huye, avuga ko ari ikibazo kiri hirya no hino mu ngo, aho usanga iyo umwanya agize imyitwarire mibi ise avuga ko ari uwanyina, yagira imyitwarire myiza akitwa ko ari uwase. Ugasanga umubyeyi w’umugore afite ikibazo muri urwo rugo.

Ati” Ni nabyo byeze iwacu mu giturage, umugabo ntacyo aba yitayeho, iyo ananywa inzoga ho usanga ari ibindi bindi, usanga iyo umwanya afite imyitwarire mibi yitwa uwanyina,yaba ari n’umukobwa wagaragaje imyitwarire mibi bikaba akarusho ati uri uwanyoko, yagira imyitwarire myiza akitwa uwase. Ugasanga umubyeyi w’umugore afite ikibazo muri urwo rugo.”

Mukamwiza, avuga ko hakwiye ubujyanama ku miryanga igifite iyo myumvire kuko bigira ingaruka mbi ku mugore.

Ku ruhande rw’abagabo nabo bavuga ko hari bamwe mu bagabo bagenzi babo bakigaragaza iyi myitwarire. Bakavuga ko babona ahanini biterwa n’uko abana bamarana igihe kinini n’ababyeyi b’abagore, mu gihe usanga hari bamwe mu bagabo usanga kwita ku burere bw’abana umunsi ku wundi ntacyo bibabwiye, umwana yagira imyitwarire mibi bikitirirwa ko umugore ariwe wabigizemo uruhare.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvugizi muri Pro-femme Twese hamwe, Niragire Erneste, avuga ko nabo iki kibazo bakizi ariko atari ko byagakwiye kugenda, imyumvire nk’iyi ikwiye guhinduka. Akavuga ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryagakwiye kujyana n’inshingano zo kurera, kuko iyo bitagenze gutyo bibyara ihohoterwa ribabaza umutima rikorerwa umugore, bikanagira ingaruka mbi ku iterambere.

Ati” Usanga mubyukuri ahenshi inshingano zo kurere zigiharirwa umugore wenyine gusa, nyamara atari ko byagakwiye kumera muri iki gihe tugezemo, aho ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye riha uburenganzira bumwe mu gufatanya inshingano zo kurera, ibyo rero iyo bigenze guryo niho usanga uruhande rw’urunyantege nke; ni ukuvuga umugore ashobora guhura n’ihohoterwa, ihohoterwa ribabaza umutima, ugasnga ahozwa ku nkeke, niba umwana atitwara neza, bakavuga ngo uriya ni umwana w’umugore, umugabo ugasanga atewe ishema na wa mwana ufite imyitwarire myiza, mu byukuri ntabwo ari uko byagakwiye kuba biteye.”

Niragire, akomeza avuga ko niba umwana yitwara nabi ko ari inshingano z’ababyeyi kugira ngo bamuhane bombi, yaba yitwara neza kandi bikaba ishema ryabo bombi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abagore mu Rwanda riri hejuru ugeranyije n’irikorerwa abagabo, ariko nanone bukerekana ko hari n’abagabo bahohoterwa n’abagore babo. Gusa ngo abagabo bakunze kubiceceka.

Inkuru ya Adelphine UWONKUNDA

 

To Top