Ubukungu

Ababa muri VUP bafite akanyamuneza ko kuba inyungu ku nguzanyo za SACCO yagabanutse

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP bafite akanyamuneza ko amafranga bahabwa kandi ku rwunguko rugenwa n’itegeko batangiye kuyabona.

Ni mu gihe Inama y’Umushyikirano iheruka yanzuye ko uru rwunguko rushyirwa kuri 2% aho kuba 11% nk’uko byari bisanzwe.

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize, ikibazo cy’inyungu ya 11% yakwaga abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahabwa inguzanyo ya VUP cyafashe umwanya munini muri iyi nama.

Ku munsi wa mbere w’inama ibintu byasaga n’aho bihereye uruhande rumwe, ariko ku munsi wa kabiri umwe mu baturage agaragaza ko iki kibazo gikwiye guhabwa umurongo uhamye mu nyungu z’abagenerwabikorwa ba VUP.

Mu gitekerezo cya Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yasobanuye ko impamvu yo gushyira urwunguko kuri 11% aho kuba 2% nk’uko amabwiriza ya gahunda ya VUP abivuga; ngo byaturutse ahanini ku gihombo gikomeye Umurenge Sacco wahuye na cyo biturutse ku nguzanyo zitishyurwa neza ziri hejuru.

Gusa Perezida wa Repubulika Paul Kagame waniyoboreye ubwe ikiganiro cyashakiraga hamwe umuti w’ibibazo biri muri koperative Umurenge Sacco yashimangiye ko ibi bibazo bishingiye ahanini ku bayobozi batamenya guhitamo igikwiye mu gihe bashyira mu bikorwa gahunda zigenewe abaturage.

Kuvugurura imitangire n’imicungire y’inguzanyo zihabwa abatishoboye zinyuzwa muri Sacco, kunoza imikorere ya Sacco kugirango irusheho ku gera ku ntego yashyiriweho no kwishyuza vuba abayambuye, ni imyanzuro 2 ya mbere y’umushyikirano w’umwaka ushize wa 2018.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative, Prof Jean Bosco Harelimana, yemeza ko iyi myanzuro irimo gushyirwa mu bikorwa.

Kuri ubu akanyamuneza ni kose kuri bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP batangiye guhabwa amafranga muri iyi gahunda, aho nyuma yo kwerekana imishinga yayabahesheje ngo biteguye kuyishyura ku

Abayobora koperative umurenge Sacco basobanura ko kubera igipimo cy’inyungu cyari hejuru ku bagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP, ngo byagabanije ingano y’abasaba aya mafranga. Icyakora ngo bizeye ko igabanuka ry’inyungu rizasiga umubare w’abayakenera urushaho kuzamuka.

Ku kibazo cyo kwishyuza bambuye koperative imirenge Sacco barimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative kivuga ko Sacco ifitiwe umwenda ungana na miliyari 6.4 aho binyuze mu gukurikirana iyishyuzwa ry’aya madeni; mu mezi 6 ya mbere y’uyu mwaka wa 2019, agera kuri miliyari 1.5 ni ukuvuga 23% yamaze kwishyurwa, mu gihe kugeza mu kwa 9 hari hishyuwe miliyari 2.8%, muri rusange igipimo cyo kwishyura Sacco kikaba kigeze ku mpuzandengo ya 76%.

Sacco zo mu Karere ka Gasabo ni zo zambuwe ku rwego rwo hejuru na miliyoni 569, Rwamagana Sacco zamburwa miliyoni 250 na ho Rubavu Sacco zamburwa miliyoni 236.

Muri rusange koperative umurenge Sacco mu gihugu hose ufite abanyamuryango basaga miliyoni 3, muri bo 48% ni abagore; zifite ubwizigame bwa miliyari zisaga 64 zikanagira imari shingiro ya miliyari 15.

Ni mu gihe umutungo w’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse harimo na Sacco ubu ugeze kuri miliyari 313 uvuye kuri miliyari 272 mu mwaka ushize.

To Top