Ibidukikije

2019/2020: Bibiri bya gatatu by’imirimo ya VUP izibanda mu kurengera ibidukikije

Umuyobozi w’Ishami rya gahunda zo kurengera abatishoboye ishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze, LODA, Gatsinzi Justine, yatangaje ko gahunda yo kurengera ibidukikije itareba gusa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ahubwo bireba inzego zose, no mu rwego rw’imirimo iha akazi abaturage batishoboye VUP hakaba harateganyijwe ko bibiri bya gatatu (2/3) by’imirimo izatangwa hirya no hino mu gihugu uyu mwaka wa 2019/2020 izibanda ku kurengera ibidukikije.

Mu kiganiro Gatsinzi yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko ku rwego rwa VUP hatekerejwe ko hejuru yo gutegura imirimo ya VUP mu kurengera ibidukikije bareba uko abagizweho ingaruka n’ibiza babona aho bakura imibereho, nk’abashoboye gukora.

Ati “Ba bandi bagizweho ingaruka n’ibiza, uwo mwanya nta gikorwa k’imirimo y’abaturage watangiza kugira ngo umuturage abone inkomoko y’imibereho kuri wa wundi ushoboye gukora, uwo mwanya hahandi haje ingaruka z’ibiza runaka ariko uwakoraga muri urwo rugo wenda ikiza kikaba kimuhitanye ese nta kuntu hakorwa ibishoboka byihuse kugira ngo n’usigaye age mu bafashwa mu nkunga y’ingoboka?

Birasaba uburyo bwo gushaka igisubizo kihuse, uburyo bwo kuvuga ngo iyo bibaye akora iki kugira ngo imibereho y’abaturage idasubira inyuma. Tugasabwa n’ikindi cyo gukumira.”

Yakomeje avuga ko gahunda bateguye uyu mwaka mu kurengera ibidukikije izibanda ku bice bizwi ko bikunze guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, aho imvura nyinshi ishobora kwangiza ubutaka igatera isuri, harimo ibice by’amayaga ari naho uyu mwaka imirimo myinshi, ingana na 2/3 izibanda.

Ati “Mu kubishyira mu bikorwa, ubu twavuga ko uyu mwaka dufite umubare ungana nka bibiri bya gatatu (2/3) by’imishinga y’akazi ku baturage biri mu kurengera ibidukikije. Ariko nanone kugira ngo dushobore gushyira mu bikorwa ibyo dusabwa muri gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi ko twakora inyigo, ubu navuga ko gutegura ibikenewe byatuma inyigo ikorwa byararangiye, ubu hakaba harimo gutangwa isoko rizatangwa n’umufatanyabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa (PAM).”

Gushyira imirimo myinshi izakorwa mu kiciro cyo kurengera ibidukikije, LODA ivuga ko bizatuma hakumirwa ingaruka z’ahazaza ku baturage, cyane ko bikunze kugaragara ko ibiza byibasira abatishoboye bitewe n’imiturire n’uburyo bita ku butaka bwabo bahangana n’ibiza.

Gahunda ya VUP kuva yatangira mu 2008 imaze kugera mu mirenge 270 mu mirenge 416 yo mu gihugu, gahunda ikaba ari uko izagezwa mu mirenge yose.

To Top