Amakuru

Uruguay: Hagiye gushyirwaho komite mu kurandura pulasitiki

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku isi bifite gahunda yo kurandura ibikoresho bya pulasitiki, bitewe ni uko bibangamira ibidukikije, bigatuma aho ibyo bikoresho binyanyagiye amazi adashobora kwinjira mu butaka, ibyo bitera ubutayu n’ubukame ku butaka budatoha, ibimera n’urusobe rw’ibinyabuzima ntibibasha kugira ubuzima bwiza.

Juliette Kabera Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) abinjujije kuri twitter yavuze ko ibiganiro bibera muri Uruguay yiga uburyo bwo kwemeza amasezerano ahuza ibihugu ku isi mu guca no kurandura imyanda ikomoka kuri pulasitiki.

Yagize ati ‘‘Twishimiye ko hateguwe amasezerano y’isi ku bijyanye no kurandura pulasitiki’’.

Inama ibera Uruguay ihuje abaminisitiri, abavuga rikijyana muri Loni, abagize Guverinoma, Sosiyete sivile n’abacuruzi, iyo nama yatangiye uhereye ku wa 28-02 Ugushyingo 2022 hazategurwa hemezwe amategeko ku bijyanye no kwirinda no kurandura ibikoresho pulasitike.

Abayobozi bitabiriye iyo nama mpuzamahanga mu kwemeza amasezerano yo guca pulasitike ku isi bafite intego y’amasezerano ya Uruguay. Uruguay ni cyo gihugu cyakiriye abo bayobozi batandukanye mu gutegura amasezerano y’isi yo guca umwanda wa pulasitike, iyo nama yateguwe na komite ishinzwe imishyikirano hagati ya za guverinoma (INC1), izashyiraho ibikoresho mpuzamahanga byemewe n’amategeko mu rwego rwo guca umwanda wa pulasitike.

Igitekerezo cyo gushyiraho amasezerano y’isi yo guca umwanda wa pulasitike cyatangijwe n’u Rwanda, gishyigikirwa na Peru mbere yuko gifatwa nk’icyemezo mu nama y’umuryango w’abibumbye ushinzwe ibidukikije (UNEA-5.2) yabereye muri Werurwe i Nairobi.

Icyemezo cyo guhagarika umwanda wa pulasitike no gushyiraho amasezerano mpuzamahanga yemewe n’amategeko gifatwa nk’icyemezo cy’ingenzi kijyanye n’ibidukikije, cyafashwe kuva amasezerano y’i Paris yemezwa Ukuboza 2015.

Muri iyo komite ishinzwe imishyikirano hagati ya guverinoma, buri mugabane uzaba uhagarariwe n’ibihugu bibiri.

Afurika ihagarariwe n’u Rwanda na Senegali, izakora nk’abanyamuryango ba Biro. Ati “Twishimiye ko hateguwe amasezerano y’isi yose ku bijyanye no kwirinda pulasitiki. nk’uwatangije ayo masezerano, u Rwanda rutegerezanyije amatsiko gukorana n’ibindi bihugu kugira ngo hashyirweho urwego rwubahiriza amategeko, rutuma twese tuzabazwa uruhare mu guhagarika umwanda wa pulasitike mu 2040 ”.

Ibyo bikaba byavuzwe na Juliette Kabera, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibidukikije mu Rwanda’’.

Ibiro ya komite ishinzwe imishyikirano ihuriweho na guverinoma, izatorwa ku mugaragaro muri iyi nama ya mbere, izatanga ubuyobozi mu gutegura inama za INC1.

Komite ishinzwe imishyikirano hagati ya guverinoma izashyiraho igikoresho cyemewe n’amategeko ku bijyanye kurandura no guca pulasitiki, aho biteganyijwe ko nta muntu ugomba kunyanyagiza pulasitiki mu nyanja.

Ibikoresho bigomba gushingira ku buryo bwuzuye mu gukemura icyo kibazo cy’ubuzima bwuzuye ku bijyanye na pulasitiki.

INC izasuzuma uburyo bwo guteza imbere umusaruro urambye no gukoresha pulasitike kuva ku gishushanyo mbonera cy’igicuruzwa kugeza ku micungire y’imyanda yangiza ibidukikije.

Ishyirwaho ry’amasezerano mpuzamahanga yo guca umwanda wa pulasitike rigamije korohereza ubufatanye mpuzamahanga binyuze mu ikoranabuhanga no gusangira ubumenyi no gushyiraho uburyo bukwiye bwo gushora imari.

Basanda Ns Oswald

To Top