Amakuru

Abagore batinyutse kwaka inguzanyo bahamya ko bateye imbere

Haracyari abagore bakicyitinya kugana ama banki ngo bagurizwe amafaranga, babiterwa n’ubwoba ko bashobora guhomba no kubura ubwinshyu, bituma bahora mu bukene, bagahitamo gukoresha udufaranga twabo duke bafite, Microfinance DUTERIMBERE IMF PLC Igicumbi cy’Iterambere ry’Umugore, irabashishikariza gutinyuka no kutagira ubwoba, ahubwo bakagana ama banki bakagurizwa, bityo bagateza imbere imiryango yabo.

Umutoni Charlotte atuye mu Murenge wa Gatsata Akarere ka Gasabo avuga ko muri DUTERIMBERE IMF PLC ayimazemo imyaka 10.

Umutoni Charlotte atuye mu Murenge wa Gatsata Akarere ka Gasabo avuga ko muri DUTERIMBERE IMF PLC ayimazemo imyaka 10, ati ‘‘nayibonyemo umurava bita ku bantu, bakugirira vuba, inguzanyo bampaye ya miliyoni 15 maze kuyishyura naje gusaba andi’’, avuga ko kuri ubu afite amazu n’ama annexe, akaba acuruza piece de rechange, avuga ko ashaka kwagura bizinesi ko ayafashe incuro 3.

Yagize ati ‘‘bangurije miliyoni 10, miliyoni 15, miliyoni 15, narimfite ingwate nziza, ibicuruzwa afite avuga ko bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 20 muri bisinesi, akangurira bagenzi gusaba amafanga y’inguzanyo muri banki, avuga ko yabanje muri sacco, ahamya ko gutera imbere biterwa ni uko yakangutse mu mutwe bityo abasha kuzamuka, avuga ko ubwoba yagize igihe cya COVID-19 ariko ko yahise yandikira Gerant wa banki bahita babihagarika.

Umutoni akangurira bagenzi be b’abagore gushyiruka ubwoba, kuko na we nta cyo yarafite ko ibyo afite ni uko yatinyutse ajya gucururiza Dubai, birashoboka, upfa gukanguka mu mutwe, bisaba kwegera undi ukamukangura agatera imbere.

Uwimana Redempta akorera ku Ruyenzi avuga ko yihangiye umurimo ashinga tente yo kwakira ubukwe, agafata neza abakiriya bamugana atabahenda.

Uwimana Redempta Umuyobozi wa kampani yitwa Ibyishimo ikorera ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, avuga ko akora serivisi yo kwakira abantu, yaba ibirori by’ubukwe, kubategurira aho biyakirira, bakahatunganya neza, bahakorera dekorasiyo neza, batekera ubukwe, bakabaha icyo kunywa n’icyo kurya, bakira abagize aniveriseri, ababatirishije abana, bakira n’abagize ibyago baza gukarabira aho ngaho.

Uwimana avuga ko kuri ubu abarizwa muri DUTERIMBERE IMF PLC, ahamya ko yahawe inguzanyo ya miliyoni 40, avuga ko yatse inguzanyo yo kuzamura karite mu gutegura ubukwe n’ibikoresho yarakeneye, ‘‘ubu nakoze komande y’ibikoresho narinkeneye, ibyo bikoresho bizaba bifite agaciro ka miliyoni 27’’,

Ahantu akorera harimo amazu aho abageni baruhukiramo nyuma y’ubukwe, aho bambarira, igikoni hamwe na tenti bakoreramo ubukwe, Uwimana ahamya ko bo badahenda kimwe n’ahandi, kuko ngo bagerageza kugabanura igiciro bagamije kumvikana n’ababagana, avuga ko ubwo bucuruzi butuma umuryango ugizwe n’ababyeyi bombi n’abana babaho mu buzima bwiza.

Uwimana yakebuye bagenzi be basaba inguzanyo kuzirikana kwishyura mbere yo kwishimisha.

Yavuze ko babona amafaranga yo kwishyura inguzanyo bitewe n’ibyo bikorwa kandi bakabasha gukemura bimwe mu bibazo mu muryango, inama atanga kuri bagenzi be b’abagore ni uko bakoresha amafaranga y’inguzanyo icyo bayakiye, kuko burya abantu bagira ibyo bakenera byinshi (besoins), ko ushobora kwibeshya ugakemure ibindi bishobora kuguteza igihombo, kwishyura bigomba kuba priorité n’ejo ukazongera ukaguza, ugakomeza kuzamuka.

Ashimira DUTERIMBERE IMF PLC by’umwihariko, kuko bamuhaye inguzanyo bitarenze ibyuweru 3, mu gihe mu zindi banki bashobora kumara amezi arenga 3 batari babona inguzanyo, avuga ko batanga inama, wayubahiriza bakagusubiza hakiri kare, avuga ko biba ari ingenzi.

Kagoyire Diane ahamya ko Abagore batinyuka kubagana n’ubusanzwe barashoboye.

Kagoyire Diane Umuyobozi wa DUTERIMBERE IMF PLC Igicumbi cy’Iterambere ry’Umugore Ishami rya Gisozi, yavuze ko ku bijyanye n’inguzanyo abagore bafite umwihariko wabo utandukanye n’uwo abagabo nubwo abakiriya bose babafata kimwe.

Abagore batinyuka kubagana n’ubusanzwe barashoboye, gusa bagira ikibazo cyo kwitinya cyane muri serivise y’inguzanyo, iyo umugore yatinyutse baramuganiriza, bakamwereka ibyiza byo gufata inguzanyo, yagize ati ‘‘tumuha inguzanyo, dufite porodwi duha abagore n’abakobwa tuyibaha ku nyungu nziza ya 1% mu kwezi, 12% ku mwaka yitwa TEKANA, ihabwa abagore bagitangira, bataragera hejuru cyane, iyo ushatse kurenza miliyoni 5 tugusaba ingwate, ariko ntacyo biba bitwaye, yarangiza kwishyura ingwate tukayigusubiza’’.

Ahamya ko hari abagore bateye imbere, kuko babyivugira bagatanga n’ubuhamya, hari aho bavuye n’aho bageze kubera DUTERIMBERE IMF PLC, impamvu ni uko bagiye bahabwa inguzanyo, bagakora bizinesi zitandukanye, bakunguka bakava ku rwego rumwe bakajya ku rundi.

Uwimana ahamya ko bo badahenda kimwe n’ahandi, kuko ngo bagerageza kugabanura igiciro bagamije kumvikana n’ababagana

Gahunda bafite yo gukomeza kubakurura, ni uko babafitiye ibyiza babahishiye, kubitaho, kuko banki ari iyabo, avuga ko badaheza n’abasaza babo, abagore ku isonga ariko impamvu umugore aba umugore ni uko haba hari umugabo na bo ntabwo bahejwe.

Yagize ati ‘‘Abagore batari batinyuka kugana banki tubafitiye gahunda yo kubashishikariza gukurikira imbuga nkoranyambaga, dukoresha amatangazo kuri radio, kwamamaza, dukora ubukangurambaga mu kazi kacu ka buri munsi, dutinyura abagore, abataratinyuka tubasaba ko bagana banki, kugira ngo babashe gutera imbere, tubahe inguzanyo, bacuruze, bizigame’’.

Kagoyire avuga ko bafite gahunda yitwa INTEGO, bakayungukira, aho abandi babakata amafaranga bo barabungukira, bityo ayo mafaranga akagenda abyara andi, ukagira intego mu buzima, ushobora kugura inzu, ukikura mu bukode, icyo gihe wiha gahunda yo kwizigamira, umuntu yakwizigamira miliyoni 1 n’igice ku mwaka bakamuha andi miliyoni 1 n’igice ukazigurira inzu ya miliyoni 3, iyo nzu ikazaba ingwate, ukaba urashe ku intego, ni cyo kimwe n’ikindi wakenera, intebe zo mu inzu, igikoresho, umurima wo guhinga,  ni bintu byinshi ushobora kwizigamira, umuntu agira ibyifuzo byinshi,

Redempta ahamya ko abageni babafitiye ni aho bacumbika nyuma y’ubukwe bakaharuhukira hatekanye.

Atanga inama uburyo umuntu ashobora kwitwara ntahombe ko atari kutajya kure y’icyo wasabiye inguzanyo, ati ‘‘kirazira niba usabye inguzanyo ukavuga uti, ncuruza kenkayeri ndashaka kugira ibyo nongeramo amakaro, ibikoresho bya tuwareti, mu gihe utandukira mu mushinga wateguye, ugatangira kwikenura nko kugura imyenda y’abana y’umugabo, gusohokana, kuko ubonye uburyo, mukajya gutembera ku mazi, mukishimisha mukajya muri ambiyansi zitandukanye icyo gihe uba watangiye guhomba, kubera ko amafaranga wayashoye aho utateganyaga, icyo gihe amafaranga ntabwo aba abyara ayandi, ukwiriye kugira intego mu buzima’’.

Kagoyire atanga inama uburyo umuntu ashobora kwitwara ntahombe ko atari kutajya kure y’icyo wasabiye inguzanyo.

Inama kandi atanga kugira ngo wunguke ni uko icyo wasabiye inguzanyo ari cyo ujyamo. Yagize ati ‘‘abagore ni nyangamugayo pe, ni abantu batinya guhemuka, batinya kuba bagaragara nabi, batinya igisebo, abagore ndabashimira, uwatinyutse agasaba inguzanyo yayishyuye neza’’, yavuze ko n’abagabo ko bishyura ugereranyije ariko ko abakunda gutsikira ko ari abagabo, abagore bakora iyo bwakabaga.

Yagize ati ‘‘abagore ni nyangamugayo pe, ni abantu batinya guhemuka, batinya kuba bagaragara nabi, batinya igisebo, abagore ndabashimira, uwatinyutse agasaba inguzanyo yayishyuye neza’’,

Amafaranga umugore afitiye ubushobozi yakoreye umushinga ko azunguka atya ahamya ko amafaranga yakenera yose bayamuha, abagore bakicyitinya abashishikariza kugana DUTERIMBERE IMF PLC Igicumbi cy’Iterambere ry’Umugore, kuko babanza kubaha amahugurwa, bakabigisha no kubereka uburyo bumwe cyngwa ubundi kugira ngo biteze imbere binyuze mu nguzanyo.

Basanda Ns Oswald

 

To Top