Amakuru

Urubyiruko rufite munsi y’imyaka 25 rufite ikibazo cyo mutwe rugiye kwitabwaho

Ku munsi w’ejo ku wa 10 Ukwakira 2023, hatangijwe ubukangurambaga buzamara ukwezi hagamijwe gukumira ibibazo byo mu mutwe cyane cyane mu rubyiruko rufite munsi y’imyaka 25, ibyo bikazaterwa ni uko icyo cyiciro ari ho ubwonko bwabo buba bugikura, nanone ubwo bukangurambaga buzakomereza no mu rundi rubyiruko rurengejeho iyo myaka, kuko na bo usanga hari abafite ibyo bibazo byo mu mutwe. bazita kandi ku abana bafite munsi y’imyaka 18, kuko umwana 1 mu 10 aba afite ikibazo cyo mu mutwe, urubyiruko ruzakangurirwa kwita ku bageze mu zabukuru, kuko ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ingaruka ku muryango nyarwanda.

Dr Darius Gishoma Umuyobozi muri rbc

Urubyiruko ruturuka muri za kaminuza n’amashuri makuru bafite aho bahuriye n’ishami ry’ubuzima, baganirijwe n’inzego z’ubuzima baturuka muri RBC, ibigo byigenga byita ku ndwara zo mu mutwe nka Solid Minds Clinics, urwo rubyiruko rubwirwa uburyo rushobora gufasha umuntu wahuye n’ikibazo cyo mu mutwe, bakamwegera, bakamuhumuriza, kuko iyo ndwara ishobora kuvurwa igakira kandi n’utayikize yabaye karande (chroniques) akabana na yo ariko agakomeza imirimo ye bisanzwe.

Bahawe ingero zifatika ko hari bamwe mu bavuwe bakora imirimo ibateza imbere, bakorera imiryango yabo, batanze ubuhamya, umuryango ukaba usabwa kudaheza ufite icyo kibazo ahubwo bakamwegera hamwe no kuba bamujyana kwa muganga mu gihe bibaye ngombwa, kuko avurwa agakira.

Espérance Nyirasengiyumva umunyeshuri wiga mu mwaka wa kanne muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) Campus ya Huye, yavuze ko baganirijwe uburyo bwo kuvana ubumenyi bw’ibitabo bakabushyira mu buzima bwa buri munsi, bagatinyuka kubwira bagenzi babo bafite ikibazo cyo mu mutwe bakabisanzuraho, kuko bitakiri ibanga ryo guhisha, ahubwo ni kimwe ni uko ugira ikindi kibazo ukajya kwa muganga kwivuza.

Yagize ati ‘‘wamufasha nk’inshuti, nabinyuza kubabifitiye ububasha, nk’abize ibijyanye n’imibanire, imitekerereze, abajyanama, igikuru ni uko aho hantu bashobora kumufasha, kuko uburwayi bwo mu mutwe bushobora kuvurwa kandi bugakira’’.

Kuko umuntu ashobora kurwara ubundi burwayi akavurwa agakira ni ko n’urwaye mu mutwe ashobora gukira, umuntu ashobora gukira agakora imirimo yari asanzwe akora, yaba umunyeshuri, yaba umukozi, yaba umubyeyi, ashobora kwivuza agakira’’.

Musengamana Védaste na we ni munyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) wiga mu mwaka wa gatatu, yavuze ko na we ubutumwa agiye gutwara ni uko mu gihe abanyeshuri bagenda bahura n’ibibazo bitandukanye, bifite aho bihuriye n’ubuzima bwo mutwe, usanga umuntu abikerensa agira ngo ni ibintu bisanzwe, nushobora kubumenya akaba yabukoresha mu buryo butari bwiza, bushobora kumwangiza kurushaho, ni ho ushobora gusanga bamwe batangiye gukoresha ibiyobyabwenge, abandi ugasanga ibyo yakoraga arabiretse agatangira kwitwara nabi.

Yagize ati ‘‘ubuzima bwo mu mutwe ni ngenzi cyane kandi tugomba kububungabunga, ubuzima bwo mu mutwe nibwo bugenga ubundi buzima bwose, iyo butagenda neza, ibindi bice by’ubuzima ku bijyanye n’amasomo birahangirikira, kuko umuntu aba yiga kugira ngo azategure ahazaza he heza, iyo bitagenze neza, umuntu ashobora kutagira ejo he heza’’.

Yakomeje avuga ko agiye kwegera inshuti ze kugira ngo babungabunge ubuzima bwo mu mutwe kandi ko mu gihe byanze agomba gushaka ubufasha kandi burahari.

Haragirimana Claver na we wigeze guhura n’ikibazo cyo mu mutwe akaba ari umuyobozi wa asosiyasiyo y’abana bafite ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda, yavuze ko icyatumye ayishinga bishingiye ku rugendo rukomeye yanyuzemo, kuko amateka ye ayasanisha n’abafite ibibazo byo mutwe, ko nyuma y’uburwayi umuntu ahura n’urugendo rukomeye, kuva ku muryango umuntu avukamo, kugera ku inshuti, ko abo bose bagukuraho amaboko, aho ngo umuntu yisanga ari wenyine, kuko isi yose isa nkaho yaguhunze.

Urubyiruko rwaturutse muri za kaminuza zitandukanye mu Rwanda 

Claver yagaragaje ko abantu bayobye, bagiye inyuma y’ukuri, niba wari ufite ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’abo mwiganye, wisanga uri ahantu, ukabona ugarutse muri sosiyete, unameze neza, uriyumva, ariko ukabona aho wicaye mu rusengero, mu modoka, umuntu araguhunze aragiye.

Yagize ati ‘‘numvise ko ntagomba guceceka icyo kintu, mu mbaraga nke narimfite, ibintu byose bitangira ari igitekerezo, ubu rero byabaye impamo, umuryango uriho, ukorana na Minisiteri y’ubuzima, ndetse n’ibindi bigo byo hanze y’igihugu’’.

Yakomeje avuga ko impamvu ibitera ari umuco ati ‘‘ni muco twakuriyemo nk’Abanyarwanda, twakuze tubona ko umurwayi wo mu mutwe ari umuntu wo gucibwaho iteka, aho umubyeyi atangira kuvuga ngo ndarumbije, agatangira gutabaza Imana ngo Mana umpoye iki, naho ntazi ko arwaje kimwe ni uko warwaza maraliya, mbese twabikuriyemo, tubifata nk’ukuri, ntabwo bamwanga, kuko hari icyo yabatwaye, kuko uko yabisanze ni ko yabitwaye, kuko ntacyatuma umubyeyi yanga umwana we, ni umco ni myumvire ipfuye yo kudasesengura neza ikibazo, batabanje ngo bashingire ku mateka ye, n’abantu bigishijwe byashira.

Yagize ati ‘‘Njyewe tuvugana najye nitwaye mu modoka, mpahira umugore n’abana, nize ngera ku rwego rwa masitazi, ibyo byose byabaye nyuma y’amateka, nta kibazo mfite, ndabikubwira nka nyirabyo, hari urundi rugero nashaka kuguha?’’.

Inama atanga ni uko abantu bajya bavurwa amazi atararenga inkombe, nabo tubona ku mihanda n’ingaruka za sosiyete yo gutereranwa n’imiryango, umuntu afashwe akitabwaho, arakira nturuhe umenya ko yigeze agera no ku muhanda, kuko twese twayibayemo.

Umuntu ashobora gukora mu kigo runaka bamwita umusinzi, bamwita ikigoryi, umuntu udashobotse ari uburwayi aho kugira ngo bamufashe bakamusunikira mu rwobo, indwara iza bayireba ahubwo bakayita ikindi, ahubwo ugasanga bamwita umuntu udashobotse n’andi mazina, umugabo uhora ku muhanda uhora asogongera inzoga ataguze, mu inama icyo bakora ni kumubwira ngo icyara hasi, rambya amaguru, udatanga mituweli, bajye kugufunga, uwo muntu aho kumugira inama ngo utabaze inzobere mu gihugu turazifite, muti ‘‘twarwaje umuntu’’, ahubwo usanga bahamagaje Polisi ngo baze bamutwara bajye kumufunga.

Yagize ati ‘‘aho kumugira inama ngo muhamagare inzobere, igihugu kirazifite, mudutabare twarwaje umuntu mu Mudugudu, ahubwo murahamagara Polisi ngo idutabare mumjyane kumufunga, mu kazi umuntu yakoraga neza imyaka 5, umwaka ukurikira aje ku kazi saa inne, rimwe na rimwe agasinzira mu biro, ubundi ntiyaje, ubundi ntacyambara kuko yambaraga, umugore aza kurega ngo umugabo ntakimpahira, imyanzuro igafatwa ati, turakwirukanye, uriya muntu uramuhambye, ntacyo umufashije.

Icyakorwa ni kuvumbura ibyabaye kuri uwo muntu, ntibigoye kumenya ko yagize ikibazo, umwana wabyaye uba umuzi, umugabo washatse uba umuzi, umuvandimwe wawe uba umuzi, ibyo byose twita ko ari ukunanirana ko bidasanzwe, ibyo tugenda dushakira amazina,birakwiye, ko tukibibona ko habaho impuruza yo gufasha uwo muntu, tudashatse izindi inyito, ngo umugabo wanjye yananiye, gerageza umufashe nibyanga witabaze izindi nzego z’ubuzima.

Yakomeje avuga ko hari ibyo wamufasha nka mugenzi wawe, harimo kumworohera, kumwereka urukundo, byakwanga abaganga barahari bamufasha, kuko ibigo nderabuzima mu Rwanda (centre de sante) zifite abaganga nubwo n’ibitaro bikuru na byo bihari, birababaje kubona umuntu akomeza gupfa urwo rupfu, kandi Leta yarabashyizeho, ‘‘erega twese tugeze aha kubera abaganga’’.

Imiti irahari, inzobere zize kaminuza zirahari, serivisi bazitanga neza, ku muntu wese watangiye gutera ibibazo n’ibimenyetso bidasanzwe, kandi baramufasha rwose.

Samuel Mugerero umuyobozi wa ‘‘Clinics Solid minds’’ ikorera Kacyiru mu Karere ka Gasabo, yavuze ko afite ahantu hagutse kandi heza hakira abantu bafite ibibazo by’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe, bahakorera amahugurwa, bagafasha abakozi bafite ikibazo cyo gutanga umusaruro muke yakabaye atanga mu kazi, bahuza abantu bafite ibyo bibazo n’inzobere mu bijyanye no kuvura ubwo burwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati ‘‘iyo clinics ninjye wayitangije, imaze imyaka 5, kuko mbere y’icyo gihe ntabwo wari kubona ahantu wagana ah’abantu bikorera hameze neza nk’aha, ariko iyo utuganye turagufasha ukabona izo mpuguke zikagufasha, tuguhuza n’abaganga b’inzobere’’, yavuze ko bakorana n’amashuri makuru na Kaminuza ya UR.

Dr Darius Gishoma, Umuyobozi muri RBC yavuze ko ¾ by’ibibazo byo mu mutwe bitangira umuntu afite munsi y’imyaka 25 akaba ari yo mpamvu ababarizwa muri icyo cyiciro ari bo bagiye kwibandaho, munsi y’iyo myaka ubwonko buba bugikura, nubwo ngo bazibanda no ku rundi rubyiruko rwisumbuyeho gato, kimwe n’ingimbi bari munsi y’imyaka 18, ubwo bukangurambaga bukazamara igihe kingana n’ukwezi.

Dr Darius Gishoma yavuze ko hagiye gukora ubukangurambaga muri za kaminuza n’amashuri makuru, avuga ko bazagera no mu mashuri abanza n’ayisumbuye,aho bazakorana n’abafatanyabikorwa, avuga nanone bagiye kuzakorana n’inzego z’ibanze, kugira ngo umuryango uzabe ishingiro ryo kwita ku abantu bafite ubumuga bwo mutwe, ko bazakangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga, ahamya ko hari ibikorwa bizakorerwa mu mashuri na kaminuza n’ibindi bizakorerwa mu mashuri abanza, ko bagiye guhera mu mu mashuri.

Dr Gishoma, Umuyobozi muri RBC yagarutse ku ruhare rw’umuryango utekanaye ko uba ufite amahirwe yo kutagira urubyiruko rufite ibibazo byo mu mutwe, kuko mu gihe umuryango urangwamo n’amakimbirane uba ufite ibyago byo kugira urubyiruko rufite ibyo bibazo by’abantu barangwamo abafite ikibazo cyo mutwe.

Ari naho ahera avuga ko bagiye kuzakorana bya hafi n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’imidugudu, abajyanama b’ubuzima, kugira ngo abafite ibimenyetso by’abarwayi bo mutwe bitabweho, babegere, babaganirize, no kurushaho kubereka urukundo kandi abafite ibibazo bikomeye babashe kwitabwaho n’abaganga, kuko bahari kandi babihuguwemo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima rbc ntabwo kizakora ubukangurambaga bonyine ngo izakorana na Minisiteri y’Uburezi, iyo umutekano w’igihugu, Minaloc, Migeprof, bazakorana n’imidugudu, kuko benshi bagomba kujya bafashirizwa hasi, kuko ngo mu gihe aba ageze mu rwego rwo kujya muganga baba batsinzwe, ahamya ko inzego z’ibanze bafite uruhare mu gukumira urubyiruko rufite ikibazo cyo mutwe  mu gihe bikumiriwe hakiri kare.

Bimwe mu bimenyetso mpuruza biranga umuntu warwaye mu mutwe ni gihe umuntu atangiye kugaragaza imyitwarire ibangamiye umuco nyarwanda, nko kwambara ibiteye isoni, nko mu gihe agaragaza akenda k’imbere nta soni bimuteye, kuba umuntu ashobora kwishima mu gihe cy’ibyago, kubabara cyane mu gihe nta kibazo cyabayee, kwifungirana no kwigunga wenyine ntashake kubana n’abandi, kudasinzira akabura ibitotsi, kubura apeti, kubona amashusho abandi batabona, ibyo ni bimwe mu bimenyetso by’ibanze. Abo bantu bagomba kwegerwa no kuganirizwa kuko baba bafite ikibazo cyo mu mutwe.

Kuri uwo munsi kandi wabaye impurirane w’umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ibibazo byo mu mutwe, aho kuri uwo munsi urubyiruko rwakanguriwe kwirinda no gukumira ibibazo byo mu mutwe, aho basabwe kuba hafi y’urubyiruko rushobora kurangwa n’imyitwaririre iganisha kuri ibyo bimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe, ko bahumurizwa bakitabwaho ntibabatererane kandi mu gihe bibaye ngombwa bakabajyana kwa muganga, kuko uburwayi bwo mu mutwe bushobora kuvurwa kandi bugakira.

 

Basanda Ns Oswald

To Top