Umuryango Brahmakumaris uharanira ubugiraneza n’urukundo, none ku wa 23 Ugushyingo 2024 wifatikanyije n’abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Bisenga, batera ibiti 1000 mu Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’Ambasaderi Mridu Pawan Das uhagarariye Ubuhinde mu Rwanda, hakaba hatewe ingemwe z’ibiti 1000, ni umugambi wa Leta y’u Rwanda yo guhindura Umujyi wa Kigali utonshye w’icyatsi kibisi.
Ibiti byatewe ku nkengero y’ikigo ndetse no mu kigo imbere, ku buryo mu gihe gito, kizaba kirangwamo n’amahumbezi.
Brahmakumaris, Pudaruth Chandrawtee, mu ijambo rye uhagarariye uwo muryango, yatangaje ko muri kamere ye akunda ibidukikije, akomeza agira ati “Uyu munsi ni uwo gutera igiti, ni gikorwa cyo kwishimira. Ibidukikije ni byo biduha ibidutunga”.
Yakomeje agira ati ‘‘Ndashimira Imana ko idukunda, ikaba yatubashishije gukora iki gikorwa’’.
Ati “Twese turi abantu, waba munini waba muto twese turi abana b’Imana, nk’urubyiruko mujye mutekereza neza, kandi mugire intego y’ibyiza”.
Pudaruth yavuze ko umuryango ayobora ari uwo urukundo, kandi ko nta mupaka ugira hirya no hino ku isi.
Ambasaderi Mridu Pawan Das, uhagarariye Ubuhinde mu Rwanda, wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye yabwiye abanyeshuri agira ati “Abana ni bo heza hazaza, kwiga ni cyo kintu cya mbere mugomba gushyiraho umwete, mukoreshe umwanya wanyu neza, ntimugasibe ishuri, mwubahe abarimu banyu, ubu muri mu mashuri abanza, ariko umuntu ahora yiga”.
Yakomeje avuga ko bagomba kugira indangagaciro no gukorana umurava muri byose, kuko niba bashaka kugira ubuzima bwiza, gukabya indoto zabo bazazigezwaho no kwiga.
Madame Uwangabe Grace, Umuyobozi w’Akagari ka Bisenga yavuze ko iki gikorwa cyo gutera ibiti mu Akagari ayobora yacyakiriye neza, kuko cyatangiriye mu rubyiruko, akomeza avuga ko Akarere gafite gahunda ngari yo gutera ibiti ahantu henshi hashoboka.
Uwangabe yagize ati ‘‘hano twebwe duturiye agasozi gahanamye’’.
Ndarubumbye Marcel Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Bisenga yagize ati “Ndishimye cyane iki kigo kibaye ‘‘Green’’ kandi kigize ubuzima bushya, kuko ibiti ni ubuzima, mu biti byatewe harimo n’ibyera imbuto ziribwa, bityo kuko ikigo kigaburira abana, bizabafasha kubona ifunguro ryuzuye”.
Ati ‘‘Natwe tubasezeranyije kuzabungabunga ibi biti”.
Ishuri ribanza rya Bisenga ribarizwa mu Kagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ni ikigo cya Leta cyatangiye mu mwaka wa 2020, ubu gifite abanyeshuri 1500 (abakobwa 700 n’abahungu 800), ryigisha kuva mu kiburamwaka kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Basanda Ns Oswald