Amakuru

Abanyamakuru basabwe kurinda umwuga wabo mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Abayobozi n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru mu Rwanda bakoranye ikiganiro na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, ku bijyanye no gusuzuma uruhare rw’itangazamakuru mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, uruhare rw’itangazamakuru, basuzuma inzitizi zikigaragara n’uburyo hafatwa ingamba zo kubikemura.

 

Dr Jean Damascène Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu yibukije abanyamakuru ko hakiri inzitizi zituma ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda butari bwagerwaho, aho yagize ati ‘‘kubaka biratinda ariko gusenya bikihuta’’, avuga ko imiyoboro y’itumanaho abanyamakuru bakoresha haba ibinyamakuru, televiziyo, youtube, imbugankoranyambaga, byose bigomba gusenyera umugozi umwe mu kuganisha kubanisha neza Abanyarwanda, kugira ngo icuraburindi abantu baguyemo batazongera kurigwamo.

Dr Bizimana yagize ati ‘‘haracyari inzitizi, urugendo hari aho tutaragera’’, yagarutse ku mateka y’itangazamakuru aho amasaha yo kumva amakuru yatambukaga kuri radiyo y’igihugu amasaha yari imbarwa, bitandukanye n’itangazamakuru ry’ubu, aho buri igihe ushobora kumenya amakuru agezweho,  avuga ko abanyamakuru bafite uruhare runini mu Ubumwe n’Ubwiyunge n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, binyuze mu makuru batambutsa mu bitangazamakuru bakoreramo.

Hon Nyirarukundo Ignatienne Umuyobozi muri UNITY CLUB, yavuze ko itangazamakuru rifite uruhare mu kongera kugarura icyizere mu baturage, kuko bamwe mu banyamakuru muri Jenoside Yakorewe Abatutsi bagize uruhare rufatika mu kubiba amacakubiri mu Abanyarwanda, avuga ko iki gihe Abanyarwanda bakeneye itangazamakuru ryubaka aho yagize ati ‘‘banyamakuru mukwiriye kurinda umwuga wanyu, kuko ni umwuga ukomeye, ntimugafungure amadirisha, kugira ngo buri kintu cyose kibashe kwinjiramo’’.

Hon Ignatienne yasabye abanyamakuru kudashukwa n’indoke, bigatuma abaturage bashobora kubatakariza icyizere bari babafitiwe,’’u Rwanda kuruvuga neza ni byo byiza’’, yavuze ko u Rwanda rufite amateka asharira, aho yagize ati ‘‘kubyiyobagiza ntibishoboka’’.

Emmanuel Habumuremyi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) yasabye abanyamakuru gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ko buri munyamakuru afite uruhare mu gutuma iki gihugu kitagomba kongera gusubira aho cyavuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) yavuze ko ibyo bishoboka, ko biterwa no kwiyemeza.

Abanyamakuru bibukijwe ko ubumwe n’ubwiyunge butareba abacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi n’abarikoze gusa, abavuye hanze n’abari imbere mu gihugu bibareba, ko ndetse n’abato bibareba, aho ibarura ry’abaturage ryasanze ko urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 bangana na 65,3%, ko ndetse bahura n’ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi, bamwe muri abo bahura n’ihungabana n’amateka bagiye bahura na yo, ko nta n’umwe uhejwe muri iyo gahunda y’Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Abanyamakuru bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye, aho basabye ko bakoroherezwa kubona amakuru kandi buri munyamakuru agahabwa agaciro kangana na mugenzi we, harimo no guhabwa uburenganzira bungana hatitawe ku nkomoko y’igitangazamakuru, kugira ngo ubumwe n’ubudaheranwa mu itangazamakuru bushinge imizi.

Umuyobozi muri International Alert akaba n’umufatanyabikorwa, yavuze ko ntawakwirengangiza akamaro k’itangazamakuru, kuko mu gihe rikoreshejwe neza ryubaka ko mu gihe kandi rikoreshejwe nabi rishobora gusenya umuryango nyarwanda, abasaba kwitwararika mu inkuru bagiye gukora.

Uwacu Julienne Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) akaba ashinzwe gahunda y’Ubudaheranwa, yavuze ko abanyamakuru bahabwa amakuru kimwe n’abayatanga hagomba kujya habaho ubushishozi.

Kuko umuntu ashobora gukoresha izina ry’umunyamakuru uzwi agamije kuyobya uburari, bigatuma uyatanze ashobora kuyaha umuntu utari we, kuko uwo ubikoze atyo aba afite ikindi kibyihishe inyuma, agatera urujijo mu nkuru yandika cyangwa avuga, asaba abayobozi batanga amakuru kujya bashishoza bakamenya uwo bagiye kuyaha, uwo ari we wagusabye ayo makuru, kugira ngo Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bwimakazwe mu Abaturage.

Cléophas Barore Umuyobozi w’Abanyamakuru bigenzura (RMC).

Abanyamakuru nanone basabwe kwirinda ruswa, kutabogama mu igihe cyo gutara no gutangaza inkuru, ko inkuru igomba kuba ifite icyo imarira abaturage, harimo no kubahiriza amahame agenga itangazamakuru kwigisha, kumenyesha no kwidagadura, ibyo bikazafasha urubyaro rwo mu gihe kizaza, kutazongera kugwa mu mutego mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

Basanda Ns Oswald

To Top