Amakuru

Rwanda: Ingaruka za Jenoside zatumye umubare wabivuza ugenda wiyongera

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yasobanuriye abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, uburyo bahabwa serivise z’ubuvuzi n’izindi zigenerwa abatishoboye.

Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi bishimiye servisi bahabwa batanga n’ibyifuzo.

Ingaruka z’ubuvuzi ku barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi uhereye mu 1994 kugeza ubu zigenda ziyongera ugereranyije n’izindi serivise bahabwa na Minsiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uwacu Julienne, Umuyobozi ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) yavuze ko hari igihe biba ngombwa ubuvuzi buhabwa abatishoboye kimwe n’abishoboye, nubwo ashobora kuba yarahawe servisi zitandukanye ariko servise z’ubuvuzi ntabwo buheza n’abishoboye, kuko hari aho ubushobozi bwe bugarukira bigasaba izindi mbaraga.

Uwacu Julienne Umuyobozi ushinzwe Ubudaheranwa muri Minubumwe.

Uwacu Julienne, yavuze ko ubuvuzi bugenda bwegerezwa abagenerwabikorwa, kuko hari amasezerano bagiye bakorana n’ibitaro kugira ngo bahabwe serivisi aho bazihererwa, haba no ku mavuriro, bakorana amasezerano na farumasi akajya hanze agahabwa imiti mu gihe batabonye imiti mu bitaro n’amavuriro.

Minubumwe yakoranye amasezerano n’ibitaro bifite serivisi zihariye zivura amagufa, amaso, kanseri n’izindi, abagenerwabikorwa bahabwa serivisi kugeza ku inkunga y’ingoboka, aho no mu gihe umugenerwabikorwa ashobora kuba afite ikibazo cyihariye, bitewe ni aho atuye kure y’ibitaro n’amavuriro, ibyo bibazo birasuzumwa bigahabwa igisubizo.

Abagenerwabikorwa basobanuriwe uburyo bashyiriweho bwo kwivuza.

Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi batishoboye bamwe usanga batamenya amakuru, ntibanamenye na PIN yabo, ni nimero iranga umugenerwabikorwa, itangwa ku rwego rw’Akagari, usanga bamwe batayizi, Uwacu Julienne yavuze ko bahuguye abashinzwe imibereho myiza ku nzego z’ibanze ku rwego rw’uturere n’imirenge, kugira ngo babafashe, aho umuntu ashobora gutanga indangamuntu ye agahabwa amakuru bakamufasha, avuga ko gahunda z’abatishoboye ku bagenerwabikorwa ku bijyanye n’ubuvuzi buzakomeza.

Uwacu Julienne yagize ati ‘‘gahunda y’ubuvuzi, abagenerwabikorwa bagenda biyongera, bishimira serivisi bahabwa ni aho baziherewa, aho twakoranye amasezerano na farumasi aho bashobora gufata imiti mu gihe basohotse hanze,y’ibitaro’’.

Hari bamwe mu bagenerwabikorwa usanga bafite ikibazo cy’amafaranga y’urugendo bikababera ikibazo, icyo kibazo gikemurwa muri gahunda y’inkunga y’ingoboka, kuko bibaye ngombwa arunganirwa, ‘‘hari icyo washobora ikindi ntugishoboye, ntabwo byakemurirwa muri rusange’’.

Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi batishoboye,basanga bakwiye gufashwa kurihirwa mituweli.

Ku bijyanye n’abagenerwabikorwa bisaba kuvurirwa hanze y’igihugu, hari akanama gakorwa n’abaganga, bakorera mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal ni bo bakora raporo, basuzuma, bakabyemeza akoherezwayo kuvurirwa mu mahanga, aho bimwe mu bitaro byakoranye amasezerano na Minubumwe, kugira ngo bavurwe kandi bitabweho, mu gihe hari ugize ibyago akitaba Imana, umurambo uragarurwa agashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati ‘‘hari igihe aba akeneye umurwaza, hari bamwe boherezwa mu Buhindi, dukorana na Ambasade yacu ikorerayo, umubare wabashaka kwivuza ugenda wiyongera, tubikora kugira ngo ntihagire urenganana ariko bubahirize amategeko’’.

Umulisa Clarisse umwe mu bagenerwabikorwa ufite imyaka 35, yavuze ko yavuriwe mu Buhinde kuko yari afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, kubyimba amaguru, ajya no kwangirika impfiko zombi, byabaye ngombwa ko umuvandimwe bavukana w’impanga amuha impfiko imwe, kuko ari na we wamuherekeje kugerayo, baramuvuye arakira, akomeza kwiga kaminuza kugeza arangije abona impamyabumenyi ya kaminuza.

Yagize ati ‘‘mu gihembwe nshobora kurota ndi kumwe n’umukuru w’igihugu cyacu, ibyo simbeshya, ndamurota byibura buri mezi atatu, uzi ukuntu mukunda, ibi byose ni we mbikesha kujya kwivuriza hanze’’.

Umulisa Clarisse yavuze ko yisanze asigaranye umubyeyi umwe ari we mama we, afite ihungabana rya Jenoside, avuka Nyamagabe, avuga ko byagiye bimugiraho ingaruka ku bwonko, kuko mama we iyo yageraga mu kabari byamunaniraga kwihangana.

Abagenerwabikorwa bishimiye uburyo Minubumwe ibitaho mu kubavuza.

Umulisa Clarisse yavuze ko yarwaye mu 2014, bigeze mu 2016 nibwo impfiko ze zangiritse, ahamya ko iyo atagira ubuyobozi bwiza bw’igihugu cye, atari kurenga umutaru, ashimira umu dogiteri wamuhaye inama aho yagize ati ‘‘ko tubona ukiri mutoya, ntawagufasha tukakohereza hanze, reka tugukorere raporo’’, icyo gihe hari mu 2019, nibwo yagiye mu Buhindi nta n’igiceri yatanze, kuko byose byatanzwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, avuga ko yavuriwe kuri Continale Hospital mu Buhinde.

Akigerayo avuga ko yakiriwe n’abaganga bafite pankarita n’amazina ye, ‘‘mubwira amazina batujyana kuri hoteli, bakajya bajyana kwa muganga byimbagatanye, ku bwanjye nabonye ko ndi umwana w’igihugu’’.

Yagize ati ‘‘Ubuzima bwanjye narorohewe, Minubumwe ni bo bamfasha, bamfasha buri amezi atatu ibihumbi 150 yo kwishyura inzu n’ifunguro nta kazi ndabona’’.

Mukasharangabo Listuta, umugenerwabikorwa wahoze mu Murenge wa Kacyiru akajya kwimukira i Bugesera, kugira ngo abavandimwe bamufashe no kumwitaho, yavuze ko abazwe amaso incuro 8 ko nta kindi yakwimarira, ko n’imishinga igenerwa abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi atabishobora.

Yagize ati ‘‘ntabwo nacana n’imbabura, nagiye kwa muganga uhereye 2014, muri 2018 nibwo nahise ngira ubumuga bwo kutabona’’.

Mukasharangabo asaba ko yajya ahabwa amafaranga ya mituweli, kuko ngo no kwishyura arengaho atabishoboye, kuko ngo ubwo yari aheruka ku ivuriro yabibajije umukozi ubishinzwe akamuhakanira ko byavuyeho ngo ntibyamushimishije, asaba ko babisubiramo bakabishyurira na mituweli n’andi mafaranga arengaho, ahamya ko kubona ayo mafaranga amugora ‘‘kugenda birangora no kubona ubufasha burimo ibintunga’’.

Uwacu Julienne yavuze ko ubuvuzi bugenewe abarokotse Jenoside kugira ngo ntihagire urenganana ariko bubahirize n’amategeko.

Uwacu Julienne, Umuyobozi ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) yavuze mu zindi serivizi batanga harimo uburezi aho bishyura kugeza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, gusana amazu y’abagenerwabikorwa, ko hari igihe bisabwa gusenya inzu yose bakayitangira bushya.

Ahamya ko bamaze gukora ibarura ry’amazu akenewe gusanwa mu turere, amazu ashaje, ‘‘tuzasubiza ibibazo kubera ko amakuru tuyafite’’, kuko hamenywa niba iyo inzu yubakishije iki, kuko hari izubakishijwe ibiti na za rukarakara.

Abagenerwabikorwa batanze ibyifuzo bihabwa agaciro.

Naho ku kibazo cy’abagenerwabikorwa batuye kure y’ibitaro, hari uburyo bwagenewe bwo kugera kwa muganga, kuko hari abatuye kure, abadafite ubushobozi, harebwa incuro nyinshi agana kwa muganga, basuzuma ufite ikibazo agasubizwa mu buryo bwihariye.

Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zatumye bamwe babura amacumbi n’ibindi.

 

Basanda Ns Oswald

 

To Top