Amakuru

Kicukiro: Abangavu batewe inda zidateganyijwe mu guhindura imyumvire

Murekatete Hadidja avuga ko yatangije kwishora mu ingeso mbi no mu biyobyabwenge afite imyaka 15, ahura n’ubuzima butamworohereye.

Muri ubwo buhamya Murekatete yatanze,  yavuze ko afite abana 3 kandi ko abo bana afite ba Sé batandukanye, aho yagize ati ‘‘nishoye mu ingeso mbi ndetse no mu biyobyabwenge, icyo nakuyemo naje kubyara abana 3 kandi abo bana ntabwo bahuje ba sé uko ari batatu bityo binshyira mu kaga gakomeye’’.

Akomeza avuga ko ari we ubwe ubitaho ko ba sé batabemera, umukuru afite imyaka 13, umukurikira 11 umuto akaba afite imyaka 7, kuri ubu, afite imyaka 33.

 

Yaje rero guhura n’umubyeyi umwitaho, kuko yakomeje abivuga, bamwereka urukundo n’indangagaciro bityo byatumye ahitamo kubireka yihesha agaciro, ariko yigishwa imyuga izamubeshaho akabasha kurera abana be.

Adidja Murekatete ni mwene Sindikubwabo Zakariya na Akingeneye Donatha,  yagize ati ‘‘mama wanjye yazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bintera ingaruka ari byo byatumye nishora mu ingeso mbi no mu biyobyabwenge, kuko nabuze abanyitaho’’, atuye mu Mudugudu wa Rukore, Akagari ka Busanza Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro,

Umutesi Solangena we yishoye mu ingeso mbi no mu biyobyabwenge afite imyaka 14 y’amavuko, yagize ati ‘‘ingaruka za mbere nakuyemo ni agakoko gatera ubwandu bwa VIH/SIDA, bitewe ni uko papa na mama batandukanye, mama ashaka undi mugabo, papa nawe ashaka undi mugore, bituma tubura aho tujya’’.

Umutesi Solange yabyaye umwana wa mbere, arongera abyara undi wa kabiri, akaba afite abakobwa 2, kandi abo bana afite ntabwo bahuje ba sé, yagize ati ‘‘ariko ndashima Imana ko abo bana nabyaye ari bazima’’.

Yakomeje agira ati ‘‘Nkimara kumenya ko nanduye agakoko gatera ubwandu bwa Sida, nahise numva ko ubuzima bwanjye burangiye, ndashima Umuryango ‘‘Kura Organization’’, ku bwo urukundo batweretse, kudutega amatwi, kutugira inama, kudukunda, kudusengera, ko natwe dushoboye, dufite agaciro’’.

Dr Mpabwanamaguru Merard Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo,  mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, yakanguriye abangavu gutegura ahazaza habo hakiri kare.

Ati “Uko uriho uyu munsi ugomba kubigiramo uruhare, tugene uko tugomba kubaho kandi neza, hakiri kare, biri mu bushobozi bwacu….nkuko Perezida yabivuze Abanyarwandakazi ntibakorwaho [Ni don’t touch], bana muzirinde ingeso mbi.”

Basanda Ns Oswald

To Top