Amakuru

Umunsi nyafurika w’itangazamakuru usigiye iki abanyamakuru

Abanyamakuru n’inshuti zabo bifatikanyije kwizihiza ibirori ku munsi nyafurika w’itangazamakuru wabaye ku wa 07 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali, mu Mujyi wa Kigali, aho hatanzwe ibihembo bitandukanye ku banyamakuru babaye indashyikirwa mu gutara no gutangaza inkuru, hatanzwe n’inama zitandukanye mu kurushaho kunoza uyu mwuga no kwiteza imbere.

Usta Kayitesi Umuyobozi wa RGB, yavuze ko bamwe banyamakuru bashaka amakuru mu buryo butari ubwo umwuga ku buryo bigorana ko bayabona.

Yagize ati “hari abatanga amakuru ariko hari n’abatayatanga, kuko nta cyizere bafitiye abo bayaha. Abanyamakuru bagomba kureba igituma batizerwa n’ababaha amakuru’’ ashishikariza abanyamakuru kujya batangaza amakuru afitiye gihamya (fact) nanone bakamenya n’inzira bagomba kuyakamo.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwagaragaje ko abanyamakuru 44,5% bahembwa umushahara uri munsi y’ibihumbi 200 Frw ku kwezi, ko ayo amafaranga ari make adashobora gufasha umunyamakuru kuzuza inshingano ze uko bikwiriye.

Iryo kusanyamakuru ryagaragaje ko 42,9% by’ibitangazamakuru ari byo bitanga amasezerano y’akazi ku bakozi babyo, mu gihe 28,6% bitangira abakozi ubwiteganyirize.

RGB igaragaza ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda ntaho bifite ho gukorera habyo, kuko 85,7% bikodesha mu gihe 14,3% bikorera mu kirere. Ibitangazamakuru bigera kuri 28,6% byishyura abakozi babyo imishahara ijyanye n’ibyo binjije.

Abanyamakuru bagera kuri 78% bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye mu gihe 63,8% ari bo bize itangazamakuru.

Raporo ya 2021 ku miterere y’itangazamakuru mu Rwanda igaragaza ko radio zumvikana ku kigero cya 98% mu Rwanda, mu gihe televiziyo zirebwa ku kigero cya 80% na ho internet ya 4G igera kuri 96,7% by’ibice by’igihugu.

Abanyamakuru bahize abandi bahembwe

Slydio Sebuharara Kigali Today yatsindiye igihembo cy’inkuru Feature Story, ni mu gihe Christophe Uwizeyimana Radio Salus yatsindiye igihembo cy’inkuru y’ubuzima. Inkuru y’Ikoranabuhanga n’iterambere hatsinze Ineza Leontine ukorera Energy Radio, inkuru ivuga ku mikurire n’uburenganzira bw’abana hatsinze 3, uwahize abandi yitwa Iradukunda Jean Damascene ukorera Ishingiro Radio, uwa kabiri ni Clementine Uwiringiyimana, ukorera Salus Radio, uwa 3 ni Kwigira Issa ukorera Flash TV.

Ngoga Julius ukorera Radio Ishingiro ukora mu mikino, ni we wacyegukanye, ni mu gihe Djamar Habarurema Isango Star yatsindiye inkuru y’ubuhinzi naho Umukunzi Mediatrice ukorera The Brigde Magazine yagukana igihembo cy’ubuhinzi n’ubworozi ku mwanya wa mbere.

Alinatwe Josue yahembwe ku nkuru zivuga ubuzima bw’abafite ubumuga, ni mu gihe Twizeyimana Anastase Radio Ishingiro yahembewe Inkuru ndende. Kubwimana Vedatiste Radio Tv 10 yahembewe inkuru zivuga mu buryo bw’imibare. Ntambara Galileo Flash TV ahemberwa inkuru zivuga ku guteza imbere imiyoborere mu nzego z’ibanze.

Habumugisha Innocent umunyamakuru wa Radio Salus,yahembewe gukora inkuru yo kurwanya inda ziterwa abangavu n’ihohotera rishingiye ku gitsina, Niyonkuru Calens RBA Nyagatare, yahembewe inkuru iteza imbere ihame ry’uburinganire, Havugimana Valens ukorera Energy Radio Musanze, yahembewe inkuru ivuga ku buringanire no guteza imbere abagore, Jean Paul Turatsinze wa RBA,yahembewe gukora ikiganiro cyiza, Bizimana Desire Ishingiro Radio, inkuru iteza imbere serivise, Aimable Uwizeyimana,

Ni mu gihe Iribagiza Glory The New Times yakoze inkuru nziza nk’umunyamakuru w’umugore,  Ngoga Julius Ishingiro yabaye umunyamakuru w’umwaka .

Glory Iribagiza, yagize ati “Nishimiye kuba naratsindiye iki gihembo imyaka ibiri ikurikiranye, bisobanura ko imbaraga zanjye zidashimwa na bagenzi banjye na njye gusa, ahubwo n’impuguke zari mu nama y’abacamanza”.

Ibirori byateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ), ku bufatanye na Komisiyo Ishinzwe Igenzura ry’Abanyamakuru mu Rwanda (RMC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB).

Insanganyamatsiko y’umunsi nyafurika w’itangazamakuru yagira iti “Duteze mbere itangazamakuru rirambye”.

Basanda Ns Oswald

To Top