Amakuru

Umutungo wa Koperative Ubumwe Kinyinya ni“agatonyanga mu Nyanja”ya Rwanda Mountain Tea!

“Biragaragara ko kwikura mu bukene binyujijwe mu ma Koperative ari inzira iruhije”.

Nyuma y’uko igihugu cy’u Rwanda kirebeye hamwe uburyo Abanyarwanda bakwikura mu bukene nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibyo bihe bikomeye, byasize igihugu nta nkingi n’imwe y’ubuzima ihagaze; hashyizweho gahunda yo gushyira hamwe Abanyarwanda bagakorera hamwe kugira ngo bikure mu bukene bwari butoroheye imiryango myinshi.

CamScanner 06-14-2023 13.23

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative mu Rwanda (RCA) ni uburyo bumwe mu buryo bunyuranye bwo kurwanya ubukene mu banyarwanda. Ariko uko si ko bimeze kuko  ahubwo ubwo buryo ndetse n’ayo mahirwe bwifashishijwe mu bayobozi bamwe bayobora amakoperative, kugira ngo bizamure ubwabo

Koperative Ubumwe Kinyinya n’imwe mu makoperative Ikinyamakuru www.millecollinesinfos.com  cyakozeho ubucukumbuzi, gisanga abayobozi barigabije umutungo urenga miliyari bawuburizamo kugeza naho ikibanza cyawo gitezwa cyamunara, ubu kikaba kiri mu biganza bya Rwanda Mountain Tea.

Nkuko bigaragazwa n’ibaruwa yo ku wa 08/05/2023 komisiyo idasanzwe ihagarariye abanyamuryango bagera kuri 386 yandikiye icyo kigo igisaba  gusobanurirwa uburyo yabonye umutungo w’abanyamuryango, kugeza none  iyo komisiyo ikaba itarasubizwa uretse amagambo yabwiwe na TUYISENGE Patrick mu kiganiro iryo tsinda ryari rihagarariwe na Perezida MUKAKOMINI Velena ndetse na NYIRAKANYANA Yvonne umunyamabanga.

CamScanner 06-14-2023 13.25

Mu kiganiro ikinyamakuru cyagiranye na bamwe mu banyamuryango banitabiriye ishyirwaho iyo komisiyo ku wa 26/05/2023, nyuma y’inama abo banyamuryango bagiranye n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakopeartive mu Rwanda, twababajije niba kwamburwa umutungo wabo ndetse bakanamburwa n’abantu biyita ko bakomeye, bitabaciye intege; badusubiza ko niyo bakomeza gusiragirwa n’inzego zakagombye kubagoboka ariko batazahwema na rimwe, ko nibiba na ngombwa bazifata bakerekeza mu Rugwiro kwibonanira na Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuko bimaze kugaragara ko nubwo bacibwa intege babwirwa ko “Niyo yadutegeka kubasubiza umutungo si we uzabishyira mu bikorwa”.

Bakomeje bavuga ko n’ubwo ibyo byose bivugwa ariko ko bemera ko amategeko atabereyeho guha icyuho ubugome n’ubujura mu Rwanda.

 

NTARUGERA Francois na BASANDA Oswald

To Top