Amakuru

Itsinda ry’abanyamuryango Kinyinya riratakambira Inteko Ishinga Amategeko “urugendo rwo guhangana n’uburiganya”

Ku wa 19/07/2023 iri tsinda rihagarariye abanyamuryango ba koperative Kinyinya Ubumwe Koperative riratakambira Inteko Nshinga Amategeko mu Rwanda, nyuma yo kwitabaza inzego zinyuranye ariko ntihagire igisubizo rihabwa, haba mbere ndetse na nyuma yo gushyirwaho ku wa 26/04/2023 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda.

Uko gutakamba kwaje nyuma yo kwandikira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) nk’imwe mu nzira ikomeye yo gukura umunyarwanda, Abanyarwanda mu bukene nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Nyuma yisesengura ikinyamakuru millecollinesinfos.com cyakoze cyasanze ko uretse uburangare bwabayeho bw’abanyamuryango ntibashobore kwitoramo abatanga ubujurire nyuma yo kuteza cyamunara umutungo wabo ndetse ntibanashobore kumenya neza uburiganya bw’ubuyobozi bwari buhagarariye inyungu rusange z’abanyamuryango; ariko hanabayeho ko inzego zinyuranye zihisha inyuma y’itegeko rirebana n’ubujurire!

Ikinyamakuru cyabajije iryo tsinda ikiritera ubudahwema gutakamba dore ko n’amavi yabo ashobora kugoboka kubera no gutakambira Imana ngo ibarenganure aho ubutabera bwatannye, badusubiza muri aya magambo “Twaba dusobanukiwe amategeko cyangwa tutayasobanukiwe, ariko ntidushobora guhwema kubera tudashobora guha icyuho akarengane ndetse n’umucyo mubi wo kwicisha ubukene Abanyarwanda”.

Iri takamba rikaba ryanashyikirijwe Umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda.

 

Tubahishiye byinshi mutanazi

Ntarugera François/Basanda Oswald

 

To Top