Amakuru

Abahinzi borozi barasabwa kwitegura imvura y’umuhindo igiye kugwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda (Meteo Rwanda) cyashyize ahagaragara uburyo imvura y’itumba iteganyijwe uhereye muri Nzeri kugeza Ukuboza 2023, aho tumwe mu duce tw’Iburengerazuba nka Rubavu na Rutsiro, imvura y’itumba izahera ku wa 03 Nzeri 2023 naho utundi duce harimo Umujyi wa Kigali ikazaba yaguye uhereye ku wa 18 Nzeri 2023, igakomereza mu gihugu hose kugeza mu ntangiro z’Ukwakira 2023 ariko kandi ikazatangira gucika uhereye ku wa 18 kugeza 27 Ukuboza 2023.

Abayobozi muri MINEMA, RAB, GIZ na DG Meteo Rwanda, bavuze ko bagiye gusenyera umugozi umwe ngo umusaruro uzarusheho kuba mwiza iki gihembwe.

Ibyo ni byatangajwe na Gahigi Aimable Umuyobozi mukuru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda (Meteo Rwanda) aho yavuze ko imvura y’itumba igiye kugwa iri hejuru y’imvura isanzwe, ni kuvuga ko hari amahirwe y’uko izagwa mu buryo bwiza, kuko iri hejuru y’igipimo cy’imvura isanzwe igwa.

Ibyo bikaba biterwa n’ubushyuhe n’imiyaga ituruka mu inyanja ya pasifike ndetse n’iya Abahindi, uwo muyaga w’ubutsikamire urazamuka kugera mu nkengero y’Afurika, bigatuma habaho amahirwe yo kugusha imvura muri Afurika y’Iburasirazuba.

Imvura y’umuhindo uhereye Nzeri kugeza Ukuboza muri El niño 2023-2024 imvura izagwa kuri 2,8ºc  ugereranyije na 2015-2016 yari ifite 2,4 ºc , iyo mvura ni kimwe n’iyaguye 2002 na 2006 ni ikirere cyaranzwe n’ubushyuhe bwo mu mazi budasanzwe mu burasirazuba bw’inyanja ya pasifika y’Amajyepfo, El Niño y’ibinyabihe ikoreshwa mu bushyuhe bukabije bw’isi.

Inzego zitandukanye zitabiriye itangazwa ry’uburyo imvura y’umuhindo igihe gutangira vuba mu minsi iri imbere.

Imvura y’umuhindo iteganyijwe kugwa ihereye Iburengerazuba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro ku wa 03-10 Nzeri 2023, ikazakomereza no mu tundi turere aho mu Mujyi wa Kigali ishobora kuzaba yaguye ku wa 18 Nzeri  2023 mu gihe cy’ibyumweru bitatu biri imbere.

Uturere nka Kirehe, Kayonza na Gatsibo, imvura y’umuhindo iteganyijwe uhereye ku wa  2-8/10/2023. Imvura izatangira gucika uhereye ku wa 21-27 Ukuboza 2023.

Imvura y’umuhindo y’iki gihembwe igereranywa n’iyaguye mu 1997 na 2002 aho kandi icyo gihe habayeho umusaruro mwiza bitewe n’imvura yaguye neza. imvura izagwa hagati ya 200-800 milimetero (mm).

hari amahirwe y’imvura y’umuhindo kuko izaba iri hejuru y’imvura yari isanzwe igwa mu bindi bihembwe n’imyaka ishize, bivuze ko imyaka yatewe ku gihe ishobora kuzabona imvura ku gihe.

Imvura izagwa hagati ya milimetero 300-400 muri Kirehe, Kayonza na Gatsibo, 400-500 Nyarugenge, Kicukiro na Rwamagana, 500-700 Rulindo, Muhanga na Gakenke, 600-700 Rubavu, Rutsiro na Karongi ni mu gihe Nyamagabe, Ruhango no muri Pariki ya Nyungwe izagwa hagati ya milimetero 700-800.

Gahigi Aimable Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe mu Rwanda (Meteo Rwanda)

Ku wa 17 Nzeri 2023 imvura y’umuhindo izagwa mu Mujyi wa Kigali, Nyanza na Kamonyi,25 Nzeri-01 imvura y’umuhindo izagwa Bugesera, Rwamagana na Ngoma, ni mu gihe Iburasirazuba bwa Kirehe imvura izagwa ku wa 02 Ukuboza 2023.

Dr Ndabamenye Telesphore, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yasabye abahinzi borozi ko mu gihe cy’ibyumweru 3 bisigaye ko bakwiriye gutangira kurwanya imirwanyasuri ku misozi ihanamye no gutunganya imiferegi y’amazi mu bishanga mu rwego rwo kwirinda ibiza, abasaba kandi kujya mu bigo by’ubwishingizi mu gihe umuhinzi-mworozi ahuye n’ikibazo cy’ibiza bakamugoboka.

Abahinzi borozi yabasabye gutegura neza imirima yabo ndetse no gutera ubwatsi bw’inka, kugira ngo umusaruro uziyongere, kuko imvura y’umuhindo izagwa izaba ihagije kandi iri ku rugero rwiza ugereranyije n’ibindi bihe.

ECP Egide Mugwiza Umuyobozi mukuru ushinzwe ibisubizo no gusana ibyangijwe (Director general of response and recovery operations) muri Minisiteri yo kurwanya Ibiza (MINEMA) yavuze ko ibiza byabaye mu mpera z’ukwezi kwa Mata n’intangiro za Gicurasi 2023 ko buri wese n’inzego zitandukanye gufata ingamba kugira ngo ibyabaye byo kubura abantu n’ibintu bitazongera ukundi.

Basanda Ns Oswald

 

 

 

 

 

 

To Top