Amakuru

Abahuriye mu itsinda rya Onzebox bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku rwibutso rwa Ntarama

Itsinda rya Onzebox ribarizwamo abantu batandukanye bafite intego yo gukorera siporo hamwe no gukora ibindi bikorwa bitandukanye by’urukundo harimo gufasha abatishoboye, gusura abarwayi n’ibindi , bakoze igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyinguye ku rwibutso rwa Ntarama, ho mu karere ka Bugesera.

 Ni umuhango wabaye kuri iki cyumweru taliki ya 11 Kamena 2023 aho bahagurukiye hamwe i saa mbili za mugitondo berekeza mu karere ka Bugesera, aho abawitabiriye bakoze urugendo baturutse ku Kinamba, mu Karere ka Gasabo ari naho basanzwe bakorera siporo berekeza mu mu karere ka Bugesera ku Rwibutso rwa Ntarama. Mbere yo kuhagera, bakaba bakoze urugendo rw’ibirometero bibi n’amaguru.

Ubwo abagize iri tsinda bageraga ku Rwibutso rwa Ntarama, batambagijwe ibice bigize urwibutso, basobanurirwa akaga abatutsi batuye muri Ntarama bahuye nako mbere na nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 dore ko Uru rwibutso rubitse amateka yihariye by’umwihariko ubwicanyi bwakorewe abagore n’abana.

Ni umuhango wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo gushyira indabo no kunamira imibiri ihashyinguwe, gusobanurirra amateka yaranze Ntarama mbere na nyuma ya jenoside hamwe n’ibiganiro bikubiyemo ubutumwa bukomeza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange.

Uretse ibiganiro no kunamira abashyinguwe muri uru rwibutso, iri tsinda ryabahuriye muri Onzebox ryajyanywe aho interahamwe ziciraga abatutsi hitwaga muri CND, ndetse berekwa n’igishanga abatutsi benshi bihishemo baribwa n’imibu yitwaga tsetse.

Jean Damascen Fisita, uyoboye igikorwa cyo kwibuka mu itsinda rya Onzebox yasabye urubyiruko kurangwa n’ibikorwa byubaka igihugu.

Jean Damascene Fisita, wari uhagarariye igikorwa Onzebox muri iki gikorwa cyo kwibuka,  avuga ko iri tsinda bahuriyemo rihuzwa no gukora siporo, bashyira hamwe imbaraga mu bikorwa bitandukanye nko gufasha, kwishyurira abana amashuri ndetse n’ubwisungane mu kwivuza (mutuel de sante) hamwe n’ibikorwa byo gusura abarwayi.

Jean Damascene akomeza avuga ko iki gikorwa cyo gusura urwibutso rwa Ntarama bagiteguye mu guha icyubahiro abahashyinguwe ndetse iki gikorwa kikaba cyibigisha amateka yaranze u Rwanda rwo ha mbere kugirango ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Yasabye urubyiruko gushyira hamwe kugirango rurusheho kubaka u Rwanda ruzira amateka mabi yaruranze mu mu 1994. 

Nyuma yo gusura uru rwibutso, itsinda rya Onzebox ryiyemeje kubakira umubyeyi inzu, ibi bigakorwa hakusanywa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshatu n’igice kugirango batangire igikorwa cyo kumwubakira. Ku ikubitiro ariko bakaba barahise bamuha ibikoresho byibanze, ndetse bamwubakira igikoni, ubwiherero n’ikiraro dore ko basize bamuhaye ihene 3.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 19.000, bakuwe mu karere ka Bugesera no mu nkengero zako.

Florence, niwe mubyeyi w’abana batanu waremewe n’itsinda rya Onzebox

Iki gishanga ni hamwe mu haguye abatutsi benshi. bacye baharokokeye nabo ntibazibagirwa imibu bitaga tsetse yabaryaga yaba ijoro n’amanywa

Dore mu mafoto uko uyu muhango wagenze.

Abahuriye mu itsinda rya Onzebox biyemeje kubakira umukecuru inzu, ndetse bamworoza n’amatungo magufi agizwe n’ihene 3

Kanda hano urebe andi mafoto yaranze iki gikorwa 

To Top