Amakuru

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano ari mu bahitanywe n’impanuka yabereye i Kamonyi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020 mu karere ka Kamonyi ahitwa mu Nkoto habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu 7 abandi batari bacye barakomereka. Mu bahitanywe n’iyi mpanuka harimo n’umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose.

Nyuma y’uko iyo mpanuka ibaye, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ubutumwa bugaragaza urutonde rw’abantu bayiguyemo, ari na rwo rugaragaraho Ngendahayo.

Senateri Mureshyankwano yemereje iyi nkuru y’akababaro, n’ikiniga cyinshi agira ati “Ni byo, ni byo yapfuye ubwo yerekezaga ku Kibuye agiye ku kazi”.

Impanuka yabaye yaturutse ku modoka ya Fuso yari ipakiye ibiti iva i Muhanga yerekeza i Kigali, yabuze feri maze igongana n’imodoka itwara abagenzi ya coaster hapfamo batandatu.

Iyo modoka ya Fuso kandi yanagonze indi ya Toyota Hilux, ari na yo yari itwawe na Ngendahayo w’imyaka 54, na we ahita yitaba Imana.

Abandi baguye muri iyo mpanuka ni abari muri coaster, ari bo: Rukundo Theogene w’imyaka 44, Mutesi Marie Louise w’imyaka 29, Ntawushiragahinda Thacien w’imyaka 31, Dr. Eric Munezero w’imyaka 43, Pc Irafasha Gervas w’imyaka 28 wakoreraga Polisi mu Karere ka Gicumbi, n’undi mukobwa wo mukigero cyimyaka 30 utabashije kumenyekana imyirondoro.

Ngendahayo yakoraga muri Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Rutsiro (RUTEGROC). Yari asanzwe ari Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro uhagarariye Urugaga rw’Abikorera PSF.

Hon Marie Rose Mureshyankwano ni umusenateri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda wanabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kuva mu 2016 kugeza mu 2018.

CIP Twajamahoro Sylvestre Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, yasabye abashoferi kwitwararika no kwirinda gupakira ibintu birenze ubushobozi bw’ibinyabiziga.

 

 

To Top