Amakuru

Ubukangurambaga bwa COVID-19 bwatumye urubyiruko ruhindura imyumvire rwari ruyifiteho

Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera, ruvuga ko rwabanje gukerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko batari bazi ubukana bwayo, baza gufata ingamba nyuma y’ubukangurambaga bakorewe.

 Ibyo babishingira ku kuba batari bafite amakuru ahagije kuri iki cyorezo, bamwe muri bo bakaba baragifataga nk’indwara isanzwe, kuko bibwiraga ko  imbaraga zabo z’umubiri zahangana n’icyo cyorezo bakanagaragaza ko cyibasira abakuze n’abanyantege nke.

Ibyo bikomozwaho n’urwo rubyiruko rwo mu mirenge itandukanye y’ako karere. Umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye utuye mu Murenge wa Rilima avuga ko amaze gufata inkingo ebyiri, bitewe ni uko habayeho ubukanguramabaga bwabafashije gusobanukirwa ububi n’ubukana bwa Covid-19.

Agira ati “Icyorezo kigitangira byabanje kutugora kubahiriza amabwiriza kubera amakuru adahagije twari dufite. Nkanjye nibwiraga ko kwambara agapfukamunwa bireba gusa abageze mu zabukuru cyangwa abandi bafite intege nke, kuko nari nizeye abasirikare banjye b’umubiri. nyuma twagiye twumva ko n’abakiri bato bashobora kwandura no kwanduza bituma nanjye ntangira kubahiriza ingamba.”

Umumotari witwa Manirakiza Elie wo mu Murenge wa Nyamata, avuga ko urubyiruko rurimo nabo bahuje umwuga babanje gusuzugura iki cyorezo, ariko nyuma yo kubona ingaruka cyabagizeho zo gutakaza akazi igihe kirekire kubera ingamba za guma mu rugo, bahisemo kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Ati “Ubu twashimishijwe no kuba ingamba zarorohejwe kukirwanya, gusa sinabura kunenga abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, arimo isuku n’ibindi.”

Akamaro k’ubu bukangurambaga by’umwihariko mu gutuma urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange bitabira kubahiriza ayo mabwiriza kagarukwaho n’umuyobozi ushinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Nyamata Dr Ntahompagaze Cyrille.

Agira ati “Muri kiriya gihe guhindura imyumvire ya bamwe mu rubyiruko byari bigoye kuko nko kubabwira kwambara agapfukamunwa, guhana intera ntibabyumvaga, aho wanasanga abatwaga bajyanwaga mu masitade abenshi wansangaga arurubyiruko, ariko ku bufatanye n’inzego zitandukanye igihe cyarageze bahindura imyumvire badufasha no guhindura iy’abandi.

Yungamo ko urubyiruko rw’abakorerabushake rwagize uruhare rukomeye muri ubwo bukangurambaga, ariko ngo bwanakorerwaga mu itangazamakuru n’ubundi buryo butandukanye bwakorerwaga ahahurira abantu benshi.

Urwo ruhare kandi rw’urubyiruko muri iyo ntara ruherutse kugarukwaho na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Emmanuel Gasana. Muri Mata 2022 yavuze ko igihugu cyamaze kumenya uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya covid-19, aho rwagize uruhare mu kukirwanya, rugenzura ko imyanzuro yabaga yafashwe na Leta yubahirizwa mu rwego rwo kwirinda ko icyo cyorezo gikwirakwira.

Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya covid-19, Dr Ntahompagaze aherutse kumurikira abanyamakuru bibumbiye mu ihuriro ryabo rigamije kurwanya sida n’izindi ndwara (ABASIRWA)

Uburyo Leta yashyize imbaraga mu kurinda Abanyarwanda icyorezo cya Covid-19, ahoyubatse ibitaro bizwi nka ‘‘Mobile Field Hospital’’ cyangwa se ibitaro byimukanwa birimo ibikoresho byose bifasha mu kuvura icyorezo cya Covid-19.

Ibi bitaro bifite ibitanda 84 bikaba byarubatswe muri Gashyantare 2022 bifite inshingano zo kuvura abarwayi ba COVID-19 barembye. Harimo ibikoresho byabugenewe ndetse bifite n’icyumba cyo kubagiramo abarwayi igihe bibaye ngombwa kuko hari nk’abazaga barwaye covid ariko bafite n’ubundi burwayi.

Basanda Ns Oswald

To Top