Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye igikomangoma Prince Charles

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriye Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza Charles n’umugore we Camilla Parker Bowles, bazanywe no kwitabira inama ya CHOGM mu Rwanda I Kigali.

Igikomangoma Charles yanditse kuri twitter agira ati ‘‘Murakoze cyane Perezida Kagame na Madame ku ikaze mwaduhaye mu Rwanda’’. Bimwe mu biganiro bagiranye ni ubufatanye mu inzego zifitiye ibyo bihugu byombi.

Prince Charles biteganyijwe ko azaganira n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, ku indwara z’ibyorezo, maralia, ubuzima n’iterambere, nanone azaganira n’abashoramari batandukanye babarizwa muri Commonwealth.

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza Charles n’umugore we Camilla Parker Bowles, bageze mu Rwanda ku wa 21 Kamena 2022, bakirwa ku kibuga cy’I Ndege I Kanombe saa tatu bazanywe n’indege y’ibwami izwi nka ‘‘Royal Air Force’’.

Ku wa gatatu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hanyuma yunamira inzirakarengane zihashyinguwe, yasobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Prince Charles yaje ahagarariye mugenzi we Elisabeth II Umwamikazi w’u Bwongereza utarabashije kuboneka, aho azakorana inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango wa Commonwealth.

Basanda Ns Oswald

 

To Top