Amakuru

Gikondo: Ubumara bubitse mu bikoresho by’ikoranabuhanga bishaje biracyanyanyagiye mu ingo n’ibigo byigenga

Abaturage barakangurirwa kwitabira kugana amakusanyirizo n’uruganda rushyinzwe kunagura ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje ari byo mudasobwa, firigo, amabuye, ampule, radiyo zishaje, za telephone zishaje. Urwo ruganda rushobora kubinagura bikongera gukora cyangwa bigakorwamo ikindi kintu, iyo umuturage abitanze ku rwe ruhande hari icyo bashobora kumugenera cy’ingurane, hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

Sebera Steve Umuvugizi w’ikigo mpuzamahanga Enviroserve, yabwiye itangazamakuru ko urwo ruganda ruherereye mu Karere ka Bugesera, mu cyanya cyahariwe inganda i Gashora, aho ibyo bikoresho byashaje bijyanwa muri urwo ruganda, bakaba babihindura bikongera gukoreshwa,  nanone mu gihe nta buzima kigifite kikaba cyakoreshwamo ikindi kintu.

Yagize ati ‘‘Ibikoresho bishaje turabitwara, tukabinagura, igishaje kikongera gukora, dufite ubufatanye na IPRC, nta kintu gipfa ubusa, tunagura buri gikoresho cy’ikoranaabuhanga gishaje gifitanye isano n’amashanyarazi, kitagikoreshwa, dukuramo amabanga abitse muri mudasobwa, twifashishije ikoranabuhanga, mu buryo adashobora kwifashishwa n’abatayafitiye uburenganzira, aho n’abanyamahanga batayifashisha mu gutahura ibikorerwa mu kigo runaka, mu gihe kitagikoreshwa’’.

Urwo ruganda rw’ikoranabuhanga rukoreshwa na Enviroserve ni rwo rwonyine mu Rwanda rufite uburenganzira (licence) bwo kunagura ibyo bikoresho, urwo ruganda ni rwo rubasha gusenya no kurandura amakuru aba abitse muri mudasobwa mu gihe yashaje itagikoreshwa (delete). Ikigo gifite uburenganzira (licence) ni byo byonyine byemerewe gukusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Igikoresho cy’ikoranabuhanga cyagenewe igihe runaka kigomba gukora hanyuma kigasaza kikajugunywa, hari ibitangira kwisenya, gushenguka, muri icyo gihe rero iyo abantu babijugunye mu migezi, mu mirima ahaterwa imyaka iribwa, haba harimo ubumara, uburozi, mu gihe abantu bariye imyaka yivanze bitera ingaruka, indwara n’ibyorezo ku kiremwa muntu n’amatungo.

Bimwe mu bikoresho abantu bakunze kudaha agaciro ariko bigira ingaruka ku buzima hariho amabuye akoreshwa kuri telekomande, ampule zitanga amashanyarazi, firigo, mudasobwa, iyo bishaje byataye igihe, bitangira kwisenya, bigatanga impumuro mbi, aho byamenetse usanga byangiza ibidukikije, uburozi bita merikire bukaba bwagira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Uruganda rushinzwe kunagura ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje, ruherereye i Gashora mu Karere ka Bugesera,  rukora mu bihugu 15 harimo ibihugu 7 muri Afurika, 7 muri Aziya, urwo ruganda rumaze imyaka 15 rukora. Mu Rwanda rwatangiye mu 2017 ariko rukorana na Enviroserve mu 2018, urwo ruganda rwari rusanzwe ari urwa Leta y’u Rwanda rujya gukorana amasezerano n’icyo kigo mu rwego rwo kurushaho kurengera ibidukikije.

Kuri ubu, amakusanyirizo y’ikoranabuhanga abarirwa mu Turere 15 aho mu mujyi wa Kigali, ikusanyirizo riherereye mu Karere ka Kicukiro i Gikondo hateganye n’uruganda rwa Mironko Plastique industries,  muri uyu mwaka wa 2022 bakaba bateganya gufungura andi makusanyirizo 3 mu Turere tugize Umujyi wa Kigali, ibyo ni mu rwego rwo kurushaho kwegera umuturage ko atavunika ashaka aho atwara ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga.

Ibindi bakora ni gukusanya amacupa ya pulasitike, kuko bishobora kumara imyaka 100 kugira ngo byisenye, aho biba binyanyagiye mu butaka, bituma amazi atinjira mu butaka bikagira ingaruka ku burumbuke butuma imyaka idashobora kwera kuko bikwiye.

Umuvugizi w’ikigo mpuzamahanga Enviroserve atanga inama yo kutajugunya ibyo bikoresho mu mirima, imigezi n’ibiyaga, kuko mu gihe bijugunywe mu bimoteri, umuturage akabyifashisha mu guhingamo imboga, zikaribwa bigira ingaruka ku muntu.

Yagize ati ‘‘nta kitavamo ikindi kintu ni ruhererekane, muri pulasitike havamo ama pave n’ibindi, urwo ruganda rufite icyicaro gikuru i Dubai, rukorera mu Rwanda, Kenya, Egypte’’. Mu gihe mu Rwanda ikoranabuhanga rikataje, hagomba gutekerezwa ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga aho bigomba gushyirwa. Kubungabunga ibidukikije ni akazi gahoraho.

Nubwo urwo ruganda rukoreshwa na EnviroServe mu kubungabunga ibidukikije, intego ntabwo barayigeraho, kuko bakusanya toni ibihumbi 7 ku mwaka bingana na 30% by’ubushobozi bafite.

Yagize ati ‘‘ibikoresho by’ikoranabuhanga biracyanyanyagiye mu ingo zacu, mu bigo bya Leta tubikurayo, ahasigaye ni mu ingo’’, batanga inama yo kwirinda ubwo bumara buturuka muri ibyo bikoresho, kuko havamo ibyorezo n’uburozi byagirira nabi umuntu.

Enviroserve itanga inama ko ibyo bikoresho atari umutako, umuturage agomba kumenya no gusobanukirwa n’ingaruka zabyo, ko abenshi nta makuru bafite, ko nta mpamvu yo gutunga telephone zashaje, kuko bateri zigira ingaruka, itanga inama yo kudatanga ibyo bikoresho ku bantu batabifitiye uburenganzira, kuko bavanamo ibyo bakeneye ibisigaye bakabijugunya ahantu bikagira ingaruka ku bidukikije bidufitiye akamaro.

Aphrodis Dusengimana umuturage wo mu Murenge wa Gikondo mu Mudugudu wa Kinunga, yabwiye itangazamakuru ko babika ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga nk’imari igezweho bazagurisha aho yagize ati ‘‘ingaruka ntazo tuzi’’.

Uwishwenuwe Didasi, na we utuye mu Murenge wa Kigarama Akagari ka Rwampara, yavuze ko nta amakuru babifiteho, ko ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bifite ingaruka ku buzima bwabo, mu gihe byashaje birengeje igihe.

Ibigo byigenga, ingo z’abaturage baracyafite ikibazo cyo kwigishwa no kumenyeshwa ububi bwo gukomeza kugundira mu ingo n’aho batuye, ko ibyo bikoresho mu gihe bishaje bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu n’ubwo amatungo, mu gihe cyose bihuye n’ibyo bihuriye mu mafunguro akoreshwa buri munsi.

Itangazamakuru n’abayobozi b’ibanze bakaba bafite umukoro, wo kwigisha abaturage ubumara bubitse mu bikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe bitajanywe mu makusanyirizo ya Enviroserve ngo babashe kubinagura, aho ibikoresho bya pulasitiki bivanwamo ibindi bikoresho nka Pave n’ibindi bikoresho bifitiye umuntu akamaro.

Basanda Nsimbyi Oswald   

 

 

 

 

 

 

To Top