Amakuru

Musana yatsinze Mtn Rwanda akayabo ka miliyoni 5 bitewe na Simcard yambuwe

Amakuru dukesha Intego news, avuga ko MTN Rwanda yatsinzwe na Musana Uwimana Serge mu rubanza rwa Simcard yambuwe igahabwa undi, uwo muturage akaba yaratsindikiye akayabo k’amafaranga miliyoni 5 ndetse uwo muturage agasubizwa simcard Mtn Rwanda yari yarahawe Tumukunde Athanase.

Urubanza rwabereye mu rukiko rw’ubucuruzi rufite nimero  RS/CSP/RCOM/00744/2021/TC  rwategetse ko Musana Uwimana Serge atsinze Mtn Rwanda ruyihanisha kumuha miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda nk’indishyi y’akababaro, ibihumbi 200 y’ikurikirana rubanza hamwe n’ibihumbi 500 by’igihembo cy’Avocat.

Urwo rukiko kandi rwasanze Musana yarambuwe Sim Card yariho amafaranga ibihumbi 140, ayo mafaranga akazishyurwa na Mtn Rwanda yahaye Tumukunde mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuko icyo kinyamakuru Intego cyabikurikiranye cyabajije ubuvugizi bwa Mtn Rwanda icyo rwavuga ku myanzuro yatanzwe n’urwo rukiko rw’ubucuruzi ntibagira icyo babivugaho.

Imikirize y’urwo rubanza hagati ya Mtn Rwanda n’umuturage Musana rwasomwe ku wa 25 Gicurasi 2022.

Abantu basomye iyo nkuru bakaba bakomeje kwibaza ko uwo muturage ashobora gusembura abafatabuguzi ba Mtn Rwanda bambuwe simcard zabo zigahabwa abandi, kuko ushobora guhamagara umuntu wari usanzwe ufite nimero ye ariko ukitabwa n’undi.

Ese abo bose bagiye bahura n’icyo kibazo bakagana ikigo Mtn Rwanda izashobora kubishyura ako kayabo kangana n’amafaranga yahawe uwo muturage.

millecollinesinfos.com

 

To Top