Amakuru

Kongo-Kinshasa yahagaritse indege ya Rwandair, M23 ivuga ko yagera kure mu gihe ishotowe

Guverinoma ya Kongo Kinshasa yahagaritse ingendo z’indege Rwandair ku butaka bwayo hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega. Icyo ni cyemezo cyafashwe ejo ku wa 27 Gicurasi n’Inama Nkuru y’Ingabo, iyobowe na Félix Tshisekedi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nk’uko byatangajwe na Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yagize ati “M23 ubu ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba kandi uhereye ubu uvanwe mu biganiro bigamije amahoro byaberaga i Nairobi”.Nanone iryo tangazo rikomeza rivuga ko Ambasaderi w’u Rwanda ko agomba gusubira iwabo ko atagomba kongera kubarizwa ku butaka bw’igihugu cya Kongo Kinshasa.

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko rutifuza kwinjizwa mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuko ni ibibazo byayo.

Yagize ati: “Imirwano hagati ya FARDC na M23 ni ikibazo cy’imbere muri Kongo Kinshasa”.

Makolo avuga ko Lutundula akwiye gusobanura impamvu muri iyo mirwano ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR zarashe mu Rwanda. Ibisasu igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko “byakomerekeje benshi”.

Si ubwa mbere Kongo Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, kandi si ubwa mbere u Rwanda rubihakanye. Ibyo byemezo kandi byagiye bihuza Minisitiri w’Intebe  Michel Sama Lunkonde, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Imbere mu gihugu, uwo Ingabo na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, bafata umwanzuro wo guhagarika indege za Rwandair hamwe na Vincent Karega Ambasaderi w’u Rwanda muri Kongo Kinshasa.

Ibyo byemezo bihubutse byagiye bitangwa n’abayobozi ba Kongo Kinshasa bidafite aho bishingiye nta genzura ryabayeho ry’itsinda ritagize aho ribogamiye, inyeshyamba za M23 zishinja Guverinoma ya Kongo Kinshasa kubagaho ibitero aho nabo badashobora gukomeza kubihanganira ngo bakore ibyo bashaka.

M23 zishinja Guverinoma ya Kongo Kinshasa, kutubahiriza amasezerano bagiye bagirana yo guhabwa uburenganzira bwabo, kwinjizwa mu gisirikari, guharanira amahoro bitewe no kudahabwa agaciro cyane ku bakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, aho ibibazo byabo babyegeka k’u Rwanda bagamije kuyobya uburari ngo batumva icyo M23 ishaka.

Hashize icyumweru intambara itangiye mu Majyaruguru ya Goma hagati ya FARDC n’inyeshyamba za M23.

Intambara hagati ya FARDC na M23 yabereye Kigarama i Kibumba mu gace ka Nyiragongo mu Amajyaruguru ya Kivu. Mwaro na Kingarame mu Ntara ya Nyiragongo naho hagaragaye imirwano hagati y’impande zombi. Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Kongo Kinshasa biravugwa ko umuhanda Goma-Rutshuru ufunze.

Guverineri w’Ingabo ya Kivu y’Amajyaruguru, Liyetona Jenerali NDIMA Constant, yakusanyije ingabo zivanze na FARDC-PNC kugira ngo bagwize imbaraga zo gucunga umutekano w’Umujyi wa Goma.Sosiyete sivile yo mujyi wa Goma irahamagarira abayobozi gufunga umupaka n’u Rwanda no gushimangira umutekano w’ikiyaga hagati ya Goma na Gisenyi. Umuhanda wa Goma-Butembo wahagaritswe burundu.

Inama y’Ubumwe bw’Afurika yabereye I Malabo muri Equatorial Guinea Christophe Lutundula Apala Pen’Apala, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kongo Kinshasa, yavuze yeruye ashinja u Rwanda, ibyo yabivuze mu gihe imirwano yari Kibumba no ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo yari irimbanyije.

Ikigo International Rescue Committee kivuga ko kuva ku wa mbere muri teritwari ya Nyiragongo hafi ya Goma abaturage 37,000 bahunze ingo zabo.

Willy Ngoma Umuvigizi wa M23 yeruye agira ati “Intego yacu yari imbunda, kandi twayigezeho. Ubu dufite intwaro n’amasasu byabasha kutugeza kure mu gihe dushotowe.”

Monusco ivuga ko ikomeje gufatanya n’Ingabo za Leta ya Kongo Kinshasa kurwanya M23 mu duce twegereye imisozi ya Runyonyi na Tchanzu, kuko hari uduce M23 ikigenzura.

millecollinesinfos.com

To Top