Abanyarwanda bakora ubucuruzi barakangurirwa kwitabira no kunoza neza ibicuruzwa ndetse no kubyongerera inyomgeragaciro kugira ngo babashe kwitabira isoko rusange, aho ibicuruzwa byemerewe gucururizwa ku mugabane w’Afurika w’ibihugu byamaze gusinya amasezerano usibye Erthreya yonyine mu bihugu 54 bigize uwo mugabane.
Hon.Béata U.Habyarimana Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yabwiye itangazamakuru ko Abanyarwanda basabwa kumenya ko igihe kigeze cyo kwitabira isoko nyafurika ko u Rwanda rugomba kumenya ayo makuru neza byimbitse, inyungu bizakura muri ibyo bihugu ni aho bagomba kuganisha ibicuruzwa byabo, bikaba bizwi.
Inzego zitandukanye zikaba zahujwe ejo ku mugoroba kuri Serena Hoteli i Kigali, kugira ngo abacuruzi bafite ibicuruzwa basobanukirwe byimbitse, iryo soko nyafurika, gutanga ibitekerezo, kubiha umurongo, ko ibicuruzwa bigomba kuzuza ubuziranenge, bikaba bifite inyongeragaciro, bikongererwa agaciro, bikabasha guhangana ku isoko mpuzamahanga, bikaba bishobora gucuruzwa hirya no hino nta nkomyi bikaba ari urujya n’uruza kuri uyu mugabane w’Afurika.
Abakuru b’ibihugu bahuriye I Kigali mu Rwanda mu 2018, byemezwa muri Mutarama 2021 ariko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 yakomye mu nkokora iyo Politiki byatumye bitindaho gato, ariko igihe kikaba kigeze muri Nyakanga 2022 ko iyo politiki igiye gushyirwa mu bikorwa.
Jean Bosco Kanyangoga, aganira n’abikorera, abahagarariye Letat n’imiryango mpuzamahanga , yavuze ko ibihugu 42 bimaze gusinya hamwe no kwiyemeza, kuko iyo abakuru b’ibihugu bamaze gusinya hakurikiraho kubyemeza mu bihugu bahagarariye, ibyo bikaba bimaze gukorwa. Zimwe mu inzego zizashyira mu bikorwa no gufasha abacuruzi kugera ku inzozi z’abacuruzi harimo MINICOM, RRA, RDB, NAEB na PSF, aho bazafasha abacuruzi guhabwa impamyabushobozi (Certificat) zemeza ko igicuruzwa n’ikigo byujuje ubuziranenge ndetse no kubafasha kuri za gasutamo, kugira ngo ibicuruzwa byabo bigende nta nkomyi bityo umusaruro n’inyungu zigerweho n’umuryango nyarwanda witeze imbere.
Umucuruzi afite uburenganzira bwo guhabwa impapuro n’igihugu akomokamo ni aho ashaka kuganisha ibicuruzwa bye, bityo ibicuruzwa bikaba urujya n’uruza,, iyo Politiki yahawe izina AfCFTA (National African Continental Free Trade Area) hashyirwa ingamba zo kubishyira mu bikorwa. Miliyoni 2 ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba bazahabwa akazi, aho 1.8 billion y’amafaranga azatangwa mu korohereza y’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
Imwe mu miryango mpuzamahanga izakorana na Politiki AfCFTA hari UNECA (the Unated Nations Economic Commission for Africa, EAC (East Africa Communities), COMESA, World Bank na yo izashyira mu bikorwa politiki ya AfCFTA mu 2030 ishoremo akayabo kangana na $430 billion.
Basanda Ns Oswald