Amakuru

Rwanda :Ingamba zafashwe mu kurwanya SIDA zatumye imyumvire ihinduka

Abanyamakuru bandika inkuru z’ubuzima mu Rwanda (Abasirwa) bahagurukiye kurwanya agakoko gatera Sida (VIH/Sida) kugira ngo umubare w’abayandura udakomeza gutumbagira. Imbaraga zashyizweho ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu (rbc) na ONUSIDA bagamije guca intege icyo cyorezo.

Mu Rwanda bamaze kuzirikana umunsi wahariwe kurwanya Sida incuro 33 naho ku rwego mpuzamahanga incuro 40. Intego ni uko mu  2030 ko icyo cyorezo kigomba kuba kigenda gicika gikendera. Insanganyamatsiko  y’umwaka wa 2022 igira iti ‘‘Njye ku bwawe, turandure Sida’’, aho buri muntu agomba kugira uruhare mu kurwanya Sida, umuntu ni we uri ku isonga kugira ngo agire ubuzima buzira umuze, agomba kuvanaho inzitizi n’imigenzo yatuma atabona serivisi zo guhangana n’ako gakoko.

Icyiciro cy’abantu batishoboye kigomba kwitabwaho harimo abagore, abakobwa. Uburinganire  n’ubwuzuzanye bw’ibitsina bugomba guhabwa agaciro. Agakoko gatera Sida ni kimwe mu byorezo bihangayikishije inzego z’ubuzima haba mu Rwanda no ku isi.

Hari gahunda ihamye n’ubushake ku rwego mpuzamahanga mu guhagarika ubwandu bushya bwa Covid-19, aho n’abamaze kwandura icyo cyorezo bahabwa amahirwe yo kwitabwaho mu gukomeza guhangana n’ingaruka.Abantu miliyoni 37,7 ku isi bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19, iyo n’imibare yatanzwe mu 2020.

Mu Rwanda, mu gihe cy’imyaka 15 ishize mu gukumira agakoko gatera Sida, imibare igaragaza 3,0%. Mu  2019 abantu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 64 ku bagore yari 3,7% naho abagabo 2,0% imibare yagabanutseho 2,6% ku bantu bari hagati y’imyaka 15 na 49, muri rusange yakomeje kuba 3,0%.

Abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda (Abasirwa) babaye umuyoboro mu bitangazamakuru byandika, kuri radio na televiziyo, bafite intego yihariye mu guhangana n’icyorezo cy’agakoko gatera sida.  Uwo muryango washyinzwe mu 2005.

 Akamaro ko gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera sida

Abasirwa yazengurutse hirya no hino mu gihugu, ivugana na bamwe mu bafata imiti, Twizeyemungu Gabuliyeli uhagarariye urugaga rw’ababana na Virus itera Sida mu Karere ka Kirehe RRP+, yavuze ko iyo hatabaho imiti igabanya ubukana bwa virus itera Sida hari kubaho imva nyinshi, kuko abapfa bari kuba benshi ariko kubera ko bahabwa imiti bakomeza kubaho.

Dr Emmanuel Nsanzamahoro avuga ko ku mavuriro yo muri ako karere, haboneka serivisi  zo gutanga imiti ku bafite ubwandu bwa sida ku buntu, harimo no gukurikirana ubuzima bwabo.

Amashyirahamwe n’Amakoperative 60 y’abafite ubwandu bwa virus itera Sida basaga 3000, bagira uruhare mu kwigisha abandi kwirinda ubwandu bushya.

Insanganyamatsiko y’umwaka wa 2022 igira iti ‘‘Njye ku bwawe, turandure Sida’’.

Ibikorwa Abasirwa yagezeho

Abanyamakuru bibumbiye mu muryango w’Abasirwa bakoreye ubuvugizi abana bacikanywe mu kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere, bigisha abagore banduye kudakora imibonano idakingiye, yaba arwaye cyangwa atarwaye, babakangurira kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Abasirwa yavuganye n’abagize ishyirahamwe Itetero mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bahinga ibihumyo bagasya n’isombe, bafite isoko imbere mu gihugu no hanze kandi ubuzima bwabo buhagaze neza. Abo banyamuryango ni 32 barimo n’abagabo 2.

Abo bagore bagira bati ‘‘hari abagabo bipimisha basanga baranduye bagatinya kuza muri koperative ngo ni ukwishyira ku karubanda bagahitamo kubyihererana, ahubwo bakigira mu nzoga no mu matabi, ugasanga bararushaho gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kubera kwiyanga no kwigunga ngo akabo kararangiye, niruza ruzegure bategereje umunsi’’.

Uwimana Josée Umuyobozi wa Koperative Itetero, yavuze ko ubuyobozi bw’igihugu bwatumye batinyuka kwipimisha, abanduye bafashwa kubona imiti igabanya ubukana no kubaremamo icyizere ko gufata imiti neza bakayifatira ku gihe ubuzima bugakomeza.

Umushinga ‘‘Global Fund’’ wateye inkunga iryo shyirahamwe rya miliyoni ebyiri n’amagana atanu (2.500.000fRw) Bati ‘‘tuyabyaza umusaruro mu buhinzi bw’ibihumyo no gutunganya isombe twiteza imbere nk’abandi’’.

Ennock Bahati Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Abasirwa yavuze ko impamvu yo gusura Koperative y’ababana n’agakoko gatera SIDA ari ugukora ubukangurambaga ku banduye bagakomeza gufata imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida n’ingamba bafite mu gukomeza kwirinda ubwandu bushya no gufata imiti neza.

Nyiramucyo Odethe umukozi muri RRP+ ushinzwe Amakoperative ku rwego rw’igihugu  yavuze ko abagize Koperative Itetero bahawe inkunga ya Miliyoni ebyiri n’igice bazayibyaza umusaruro ikagira aho ibakura.

Agakoko gatera Sida VIH/Sida kagaragaye bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 1981. Mu Rwanda, umurwayi wa mbere yagaragaye mu bitaro bikuru bya CHUK mu 1983.

Basanda Ns Oswald

To Top