Amakuru

Ubufaransa: Kabuga yagejejwe imbere y’ubutabera asaba kuzakomereza muri icyo gihugu

Basanda Ns Oswald

 

 

Ku wa 20 Gicurasi 2020 I Paris mu Bufaransa, ni bwo umunyemari ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yashyikirijwe urukiko, ejo ni bwo yari yashyikirijwe ubushinjacyaha bw’icyo gihugu, kugira ngo yisobanure ibyaha ashinjwa byo gucura umugambi wa Jenoside mu Rwanda.

 

 

Urwo rukiko rufite kubanza gusuzuma niba agomba kuburanishirizwa mu Bufaransa, cyangwa se niba agomba kujyanwa I Hague mu Buholande, cyangwa se akaburanishwa n’Urukiko rwa IRMCT rukorera muri Tanzaniya. Kabuga arimo kunganirwa n’umunyamategeko witwa Emmanuel Altit ari na we ugomba kumwunganira mu rukiko mu bijyanye n’amategeko.

 

 

Kabuga aherutse gufatirwa mu muturirwa ruherereye ‘‘Asnieres-sur-Seine’’, ku wa 16 Gicurasi 2020, aho yari yibereye mu nzu zagenewe guturwamo bakunze kwita ‘‘appartement’’,

 

 

Umwe mu bagize uruhare mu ifatwa rye, witwa Eri Emeraux umuyobozi wa Jandarumeri santarale, mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu, ko bakomeje gukurikirana umwana wa Kabuga wari usanzwe akodesha muri uwo muturirwa, bakeka ko na sé ko ashobora kuba ariho aherereye, bagezeyo bamusangamo baramufata.

 

 

Kabuga ashinjwa ibyaha birimo gutera inkunga interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, gushinga radio RTLM,  abatutsi barenga miliyoni n’igice bakicwa.

 

 

Abari baturanye na Kabuga, bavuga ko yiberaga mu igorofa rya gatatu, ko yanyuzagamo agasohoka hanze, igihe cya guma mu rugo,  Kabuga Felisiyani afite imyaka 84 y’amavuko, ariko akaba yaramaze imyaka 26,  yihishahisha hirya no hino ku isi, kugeza ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyizeho ama dolari miliyoni 5 ku muntu uzamufata.

 

 

Dr Jean Damascene Umuyobozi wa CNLG yashimiye intambwe ikomeye, itewe ku butabera bw’u Rwanda, ko n’abandi basize bahekuye u Rwanda, aho baherereye hose ku isi bagomba kuzafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

 

Yavuze ko icyaha cya Jenoside ari icyaha kidasaza, kandi cy’indengakamere, ko yagize uruhare mu gutanga amafaranga, ibikoresho mu gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

 

Ashimira Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ko rutacitse intege,  ahubwo ko rwakomeje akazi karwo gushakisha Kabuga kugeza afashwe agashikirizwa ubutabera.

 

 

Gufata Kabuga hari abagira ngo ni ikintu cyoronshye, ntabwo byari byoronshye bitewe n’uburyo yagenda yiyoberanya, ariko urwo rukiko rwijeje u Rwanda ko bari bamaze kumenya aho aherereye, ko igihe cye kiri hafi gufatwa.

 

 

Biravugwa ko Kabuga yifuza kuburanishwa mu Bufaransa, aho yitabye Urukiko rw’I Paris mu rugereko rushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara n’ibyibasiwe inyokomuntu,

 

 

Urwo rukiko rumufite, ruzabanza rusuzume impapuro mpuzamahanga zisaba kumuta muri yombi ko zifite ishingiro, nyuma ari bwo ruzafata umwanzuro wo kumwohereza aho agomba kuburanishwa.

 

 

Umwunganizi we mu mategeko yasabye urukiko ko yahabwa iminsi 8, kugira ngo na we abanze asuzume neza, ibyo umukiriya we aregwa,  ariko amategeko y’icyo gihugu aha agaciro ubusabe, iyo umuntu yabanje kuburana byibura incuro imwe.

 

 

Imbere y’urukiko yavuze ko atakigira umugore ko ahubwo afite abana 11, ko yavutse mu 1933 ariko ku byangombwa bye handitse ko yavutse 1935, abagize umuryango we na bo bari bitabiriye urwo rukiko, yasabye ko yazakomereza kuburanishirizwa mu Bufaransa aho kuzoherezwa mu kindi gihugu.

 

 

Abamwunganira basabye urukiko ko batakomeza kumwita umunyabyaha mu gihe atari yakatirwa ko aba akiri umwere. Umucamanza wunganira Kabuga, yemerewe ko iburanisha rizongera gusubukurwa ku wa 27 Gicurasi 2020 saa munani z’amanywa.

 

 

.

 

To Top