Umuco

Rwanda: Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na Covid-19

Ku wa 08 Werurwe 2021  mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore, hazirikanwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus Covid-19 ko ntacyatuma umugore acika intege mu kwiteza imbere ndetse no kugira uruhare mu inzego zifata ibyemezo, kuko na we yahawe ijambo n’agaciro kamukwiriye.
Pro-Femmes /Twese Hamwe isanga n’ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho umugore adakwiye kwirara, ko agomba gukomeza guharanira kugaragaza uruhare rwe mu nzego z’ubuzima bw’igihugu, agakomeza kwerekana ko na we ashoboye.
Ni ngombwa rero ko hakomezwa gufata ingamba kugira ngo intambwe yatewe mu guteza imbere umugore idasubira inyuma, kugira ngo umugore akomeze afate iya mbere mu kwiteza imbere, guteza imbere umuryango ndetse n’igihugu.
Iyi nshuro ya 46 twizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore, ije mu gihe umubare w’ abagore bari mu myanya y’ubuyobozi mu Rwanda wiyongereye, cyane cyane mu nzego zo hejuru, ariko ukaba ukiri muto mu nzego z’ibanze.
Umugore yahawe ijambo
Abagore barishimira uburenganzira n’ijambo bahawe mu buyobozi kuva mu nzego z’ibanze kugeza mu nzego nkuru z’igihugu.

Abagore bagaragara mu inzego z’ubuzima bwose bw’igihugu.

Pro-Femmes/Twese Hamwe n’Abafatanyabikorwa, bavuga ko ugendeye kuri uwo mubare wavuzwe haruguru ugaragara mu nzego zifata ibyemezo, cyane cyane mu nzego z’ibanze, turasabwa twese kongera imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo uyu mubare uzamuke, haba mu myanya y’akazi ipiganirwa ndetse n’imyanya itorerwa.

Imiryango mpuzamahanga yagize uruhare mu guteza imbere abagore mu Rwanda.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ni umwanya wo kongera gushishikariza abagore mu kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere by’igihugu, ndetse no mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu Rwanda, umunsi w’umugore watangiye kwizihizwa mu 1975 ariko muri uyu mwaka wa 2021 kimwe n’umwaka ushize wa 2020, abagore bawizihije mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Icyo gihe hatangiye kumvikana ko umugore akwiye kongererwa ubushobozi mu ngeri zose bityo akanahabwa agaciro akwiye. Uyu munsi ugiye kwizihizwa mu gihe u Rwanda n’isi byugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi.
Abagore mu bihe byo hambere wasangaga barasigaye inyuma hari n’uburenganzira batahabwaga, bitewe ni uko bari igitsinagore, ubu iyo myumvire igenda ihinduka bitewe n’ingamba na Politiki bishyirwaho na Leta ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.

Abagore bafite uruhare no guteza imbere umuryango nyarwanda.

Mu Rwanda, Insaganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na Covid-19” (Women, be at the forefront in Covid-19 World).
Naho ku rwego mpuzamahanga igira iti ’’Abagore mu buyobozi:amahirwe angana mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19’’ (Women in leadership: Achieving an equal future in a COVID-19 world).
Iki ni cyo gihe cyo kongera gushishoza mu kongera ubukangurambaga haba mu Abanyarwanda no mu yindi migabane y’isi mu gukumira no kurwanya icyorezo cya COVID-19, mu gufasha abagore kwitabira guhatana n’abasaza babo mu inzego zifata ibyemezo hamwe no kwiteza imbere bahabwa mu guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo.
Ku isi kimwe no mu Rwanda italiki ya 08 Werurwe buri mwaka, abatuye isi bazirikana ibyiza abagore bagezeho n’akamaro kabo mu buzima bw’ikiremwamuntu, uyu munsi kandi hazirikanwa umunsi mpuzamahanga uruhare rw’umugore agira mu guteza imbere igihugu cye no guharanira amahoro ku isi n’iterambere rirambye.
Inama mpuzamahanga yabereye i Beijing mu gihugu cy’u Bushinwa mu 1995, yemeje ko umugore ku bushake bwe afite uburenganzira bwo gukora politiki, guhembwa no gukora imirimo imufitiye inyungu, no kuba mu muryango azira ihohoterwa n’ivangura.

Umwari n’umutegarugori bafite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu.

U Rwanda rwishimira urwego umugore w’Umunyarwandakazi agezeho mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange, binyuze mu guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Abagore mu Rwanda bavuga ko bishimira uburenganzira n’ijambo bahawe mu buyobozi kuva mu nzego z’ibanze kugeza mu nzego nkuru z’igihugu.Mu Rwanda abayobozi b’Uturere b’Abagore ni 30%, abayobozi b’Uturere bungirije ni 10.3% ugereranyije na 89.7% b’abagabo, naho abagore bari mu nama njyanama bakaba 41%.

Mu 2018 abayobozi b’Imirenge(Executive Secretaries) bari 16.1% ugereranyije na 83.7% b’abagabo, mu gihe abanyamabanga nshingwabikorwa 27 b’Uturere harimo umugore 1.Nubwo abagore bahawe ijambo, Pro-Femmes/Twese Hamwe kimwe n’Abafatanyabikorwa, isanga n’ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho umugore adakwiye kwirara, ko agomba gukomeza guharanira kugaragaza uruhare rwe mu nzego z’ubuzima bw’igihugu, agakomeza kwerekana ko na we ashoboye.

Iki gihe rero ni umwanya wo gukomeza gufata ingamba kugira ngo intambwe yatewe mu guteza imbere umugore idasubira inyuma, kugira ngo umugore akomeze afate iya mbere mu kwiteza imbere, guteza imbere umuryango n’igihugu muri rusange.
Mu Rwanda, kwizihiza umunsi wahariwe umugore ibaye ku incuro ya 46 w’umunsi mpuzamahanga wabahariwe, umubare w’ abagore bari mu myanya y’ubuyobozi mu Rwanda wariyongereye mu nzego zo hejuru ariko ukaba ukiri muto mu nzego z’ibanze.

Abagore ntabwo basigaye inyuma mu kurwanya no guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Uwo mubare muto ukigaragara mu nzego zifata ibyemezo mu nzego zibanze, buri wese arasabwa guharanira uburenganzira bw’abagore mu kongera imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo uwo mubare uzamuke, haba mu myanya y’akazi ipiganirwa n’imyanya itorerwa.
Abagore rero bakaba bashishikarizwa kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere ry’igihugu no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe n’abafatanyabikorwa barakangurira Abanyarwanda gukomeza ibikorwa bishimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bihereye mu muryango.

Umugore yahawe agaciro ahabwa n’amahirwe angana n’abasaza be.

Abagore kandi barasabwa uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19 ndetse no gufatanya mu guhangana n’ingaruka zacyo, barasabwa kandi kwimakaza iterambere ry’umugore, umuco w’amahoro n’ubworoherane, ihame ry’Uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu nzego zose.

Ubwanditsi millecollinesinfos.com

To Top