Umuco

Rwanda: Mu minsi ibiri ikurikiranye u Rwanda rubuze inkoramutima zikomeye ari bo Joe Richie na Dr Paul Farmer

U Rwanda, mu gihe cy’iminsi ibiri gusa rutakaje inshuti z’inkoramutima ari bo Joe Richie na Dr Paul Farmer, ababazi neza bavuga ko bari abantu bakundaga u Rwanda, biyumvagamo kuba Umunyarwanda kurusha uko ari Abanyamerika.

Joe Ritchie, inkoramutima y’u Rwanda na we yatabarutse.

Joe Ritchie ni izihe nshingano yakoze mu Rwanda?

Joe ritchie yigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere(RDB) kuva 2007-2009, yari asanzwe afite ubwenegihugu bw’u Rwanda ariko inkomoko ari iyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Joe Ritchie ni umwe mu bagiye bitabira Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida, higwa ku ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, inama yayobowe na Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda hari ku wa 17 Kanama 2021.

Dr Paul Farmer inshuti ikomeye y’u Rwanda ni muntu ki?

Dr Paul Farmer, ni umwe mu bantu bafatwaga nk’inkingi ya mwamba ku isi mu bijyanye no gukwirakwiza serivisi z’ubuzima kuri bose, urupfu rwe rwashenguye abatagira ingano, haba mu mu Rwanda no mu mahanga.

Perezida Kagame mu 2019, yavuze ko nta muntu n’umwe ukora mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, udakunda Paul Farmer ubwo yamuhaga umudali.

Intimba n’agahinda abaturage bo mu Karere ka Burera n’Intara y’Amajyaruguru, bagize icyo bavuga ko bari basanzwe bazi Farmer kubera umuhate wamurangaga, yagize uruhare mu iterambere ry’ako karere biturutse ku kuba yarashinze Kaminuza yigisha Ubuvuzi ya Butaro, UGHE (University of Global Health Equity) abaganaga ibitaro bya Butaro, bishimiraga uburyo babonaga abitaho.

Urupfu rwa Dr Paul Farmer rwakurikiranye n’urwa Joe Ritchie, abo bombi bari inkoramutima z’u Rwanda ndetse banaherewe Umudali w’ishimwe umunsi umwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Dr Paul Farmer, yitabye Imana ku wa 21 Gashyantare 2022, yari amaze igihe kigera ku kwezi ari mu Rwanda, aho yatangaga amasomo muri Kaminuza ya UGHE yashinze.

Joe Ritchie yitabye Imana ku wa 22 Gashyantare 2022, yari mu bayobozi ba Komite Ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu akaba n’inshuti y’u Rwanda.

Kandama Jeanne na Basanda Oswald

To Top